Mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama Nyafurika igamije kurebera hamwe uko abatuye uyu Mugabane bagira indi myumvire yo kudatega amaboko, Perezida Kagame yavuze ko burya amahitamo ari ingenzi muri byose.
Hari mu kiganiro yatanze ari kumwe na Haile Mariam Desalegn wahoze uyobora Ethiopia, Thabo Mbeki wahoze uyobora Afurika y’Epfo na Visi Perezida wa Ghana Jane Naana Opoku-Agyemang.
Icyo kiganiro cyivuze kuri byinshi birimo ibibazo Afurika ihura nabyo n’inama izo nararibonye zisanga zafasha mu guhananga nabyo, ahanini bikozwe n’urubyiruko.
Ubwo yabazwaga ikintu cyamubayeho mu buto bwe cyahinduye ubuzima bwe kugeza n’ubu, Kagame yavuze ko ibyabaye ari byinshi ariko ko icy’ingenzi muri byo ari amahitamo yagize, haba ku giti cye ndetse n’igihe yabaga ari kumwe n’abandi.
Kagame yavuze ko yabaye impunzi muri Uganda afite imyaka ine, ageze yo ubuzima buba bubi ariko aho akuriye, afatanya n’abandi Banyarwanda kureba uko bataha mu gihugu cyabo.
Kuri we, ayo yabaye amahitamo yagize uruhare mu byatumye ibintu mu Rwanda biba uko biri muri iki gihe.
Ati: “ Mu buzima, ni ngombwa ko abantu bagira ibyo biyemeza kuzakora, abo bashaka kuzababo. Amahitamo ni ngombwa mu buzima.”
Yemeza ko mu byo baciyemo byose, hari igihe byabaga ngombwa ko hafatwa umwanzuro wo kugira igikorwa ngo bivane mu bibazo ndetse haba ubwo ibyo byemezo byatumaga hari abahasiga ubuzima.
Ati: “Twasanze tudakwiye gukomeza kubaho uko abandi babishakaga turahaguruka tujye kurwana kugira ngo tubeho uko twe dushaka kubaho kandi kwiza.”
Icyakora, ngo hari abatarakomereje muri uwo mujyo, ariko ngo abo ni bake kuko hari benshi batigeze batezuka ku nteko.
Kagame avuga ko, bityo rero, amahitamo akomeye no kwiyemeza ari ingenzi mu buzima.
Ibyo kandi ngo bigendana no kwiyemeza kuzakora k’uburyo abantu batazabona ko ubu ari bwo ubayeho nabi kurusha uko wari ubayeho mbere.
Ati: “ Mwa rubyiruko mwe, mugomba kumenya ko ari mwe, ari mwe Abanyafurika mugomba kumenya ibyo mwakora ngo mwiteze imbere, mukamenya ko gukorana no kugira intego ari byo bigeza abantu aheza.”
Ibi kandi bisa n’ibyo Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo nawe yaciyemo, akemeza ko we na bagenzi be bakiri bato bahisemo guhaguruka barwanya Apartheid.
Thabo Mbeki yabwiye abari bateraniye muri Kigali Convention Center biganjemo urubyiruko ko yari akiri muto ubwo yiyemezaga gukorana na ba Mandela n’abandi ngo barwanye ubwo butegetsi bw’Abazungu bakoreraga Abirabura ivangura rikaze.
Mbeki avuga ko nubwo waba umaze igihe kirekire mu bintu, uba ugomba gukomeza kubyemera utyo, ntuve ku ntego, ugaharanira ko izaguherekeza nutabaruka.
Ati: “Niba uri mu isiganwa, ntugomba kugera ahantu ngo wumve ko ubizibukiriye.”
Inama aba bayobozi batangiyemo iki kiganiro yiswe Africa Mindset Reset Forum, iri kubera muri Kigali Convention Center .

