Visi Perezida Wa Tanzania Yeguye

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Dr. Emmanuel John Nchimbi wari Visi Perezida wa Tanzania yeguye

Dr. Emmanuel John Nchimbi wari Visi Perezida wa Tanzania yeguye, biba ingingo ikomeye yatumye abasesengura ibyo muri iki gihugu batangira kuvuga ko hagomba kuba hari imikorere cyangwa imikoranire itanoze yari hagati ye na Perezida Samia.

Ikindi ni uko ibi bibaye hashize igihe kitaragera ku mwaka umwe atangiye gukora imirimo y’umwanya wa kabiri ukomeye mu gihugu.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Visi Perezida i Dodoma, Dr. Nchimbi yagejeje ku Perezida Samia Suluhu Hassan ibaruwa isezera ku mirimo ye ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama(8) 2026.

Yatangaje kandi ko agiye gusezera burundu ku mirimo ya Leta ndetse no muri politiki, kwegura kwe kukazatangira gukurikizwa ku italiki 04, Nzeri (9)2026.

Mu itangazo, Dr. Nchimbi yavuze ko icyemezo cye gishingiye ku Ngingo ya 50(2)(c), isomwa hamwe n’Ingingo ya 149(2) z’Itegeko Nshinga rya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania.

Izo ngingo zamuhaye inzira yo kuva ku mwanya kugira ngo Perezida Samia Suluhu Hassan abone uko ashyiraho undi Visi Perezida.

Yavuze ko ku itariki ya 27 Kanama(8) 2025, yari yarasezeranyije Perezida Hassan ko azamukorera mu budahemuka kandi ko yari kuzava kuri uwo mwanya igihe cyose Perezida yaba ashaka ko habaho impinduka.

Iki cyemezo gitumye Dr. Nchimbi aba Visi Perezida wa mbere wa Tanzania weguye ku bushake akiri mu mirimo, bityo kikaba cyongeyeho igice gishya mu mateka y’umwanya wa Visi Perezida wa Tanzania.

Uwamubanjirije kuri uwo mwanya, Philip Mpango, we yari yarasezeye muri politiki mbere y’amatora yabaye umwaka ushize.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *