Mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’abaturage 20 barwaye mu nda babitewe n’uko banyoye ibinyobwa byanduye banywereye mu butisimu bw’abaturanyi.
Amakuru avuga ko ikigage banyoye cyari cyanduye, gihumanye.
Ni ibintu byabaye mu minsi ishize, bitinda kumenyekana kugeza ubwo umwe mu baturage yabibwiye Radio/TV 1.

Umwe muri abo baturage yabwiye RadioTv1 ati: “Nagiye kumva numva ndwaye mu nda, nkajya ku musarani. Nagiye kubona mbona n’umwana w’iwange wari wamufashije kuvoma nawe araryamye. Ndamubaza ngo wasanga wanyoye nyinshi ari ugusinda, ati: mu nda hari kundya, n’akandi kana mbona nako karazahaye.”
Hari undi wavuze ko hari abaturanyi nabo bahinduwe, bumva mu nda birahindutse, amakuru arahanahanwa kugeza ubwo bigaragaye ko abantu 20 ari bo bagizweho ingaruka n’icyo kinyobwa.
Icyakora, kuri uyu wa Kabiri, abantu bamwe bari batangiye gutaha bamaze gukora ubwo burwayi nk’uko gitifu wa Cyungo witwa Nkusi Potien abivuga.
Ati: “Abaturage banyonye umusururu kuwa Gatandatu nimugoroba, ku Cyumweru abaturage 21 bajyanwa ku ivuriro rya Marembo bataka mu nda. Muri bo barindwi bagejejwe ku bitaro bya Kinihira, abandi ubu bakize batashye kandi n’abari kwa muganga hari ikizere ko bari gukira.”
Gitifu Nkusi avuga ko kugeza ubu bataramenya icyateye abo bantu kurwara gusa hakekwa ko icyo kigage bacyenganye umwanda.
Ibi bibaye mu gihe Leta iri muri gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse abafite ibirori basabwa kubanza kubimenyesha inzego z’ibanze ngo hasuzumwe ibyo kunywa n’amafunguro azakoreshwa.

