Inyange Na Ruliba Byegukanywe Na RSSB 

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko cyaguze imigabane yose yari isigaye muri Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, yari isanzwe ifitwe na Crystal Ventures Limited (CVL).

Ubu RSSB ni nyiri imigabane 100% muri ibyo bigo byombi.

Mbere y’iki gikorwa, RSSB yari ifite imigabane ingana na 40% muri Inyange Industries, naho muri Ruliba Clays ikagira 50%.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko iki cyemezo kigaragaza icyizere gifitiye ubushobozi bw’ibi bigo bwo gukomeza gutera imbere no kwagura ibikorwa byabyo mu gihe kirekire.

RSSB ivuga ko ibyabaye bihuye kandi n’inshingano zayo zo kurinda no guteza imbere amafaranga y’abanyamuryango bayo, binyuze mu ishoramari rishobora gutanga inyungu zirambye kandi zishobora gucungwa.

Inyange Industries isanzwe ikomeye ku isoko ryo mu Rwanda no hanze yarwo kubera umusaruro mwiza mu bikorwa byayo ndetse n’ubwiyongere bw’ubucuruzi.

Ku rundi ruhande, Ruliba Clays yinjiye mu cyiciro gishya cyo kwagura ibikorwa nyuma yo kurangiza uruganda rwa kabiri rukora ibikoresho by’ubwubatsi.

Uru ruganda rwikubye kabiri ubushobozi bw’umusaruro rwari rufite mbere, bituma Ruliba Clays ishobora guhaza neza isoko ry’ibikenerwa mu Rwanda no mu karere.

Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko kuba bwabaye nyir’ibigo byombi ku kigero cya 100% bizayiha amahirwe yo kubishyigikira mu cyiciro gishya cy’iterambere, hibandwa ku kunoza imiyoborere, kongera umusaruro n’imikorere myiza, gukoresha neza igishoro, kwagura ibikorwa mu karere ndetse no kubona inyungu zirambye.

RSSB yavuze ko mu gihe kiri imbere izanakomeza kureba uburyo hashyirwaho ubufatanye n’abashoramari bafite ubushobozi, ndetse n’ubundi buryo bwo kubona igishoro ku masoko y’imari.

Muri ubwo buryo hashobora no kwitabazwa abashoramari b’inzego cyangwa ibigo bikagira imigabane igurishwa ku isoko ry’imari, igihe ibyo byaba bizafasha mu kongera agaciro k’ishoramari no kuzana inyungu zirambye ku banyamuryango ba RSSB.

RSSB yari imaze igihe ari umufatanyabikorwa wa Crystal Ventures muri ibi bigo.

Yatangiye gufatanya na CVL gushora imari mu Inyange Industries mu mwaka wa 2014, naho muri Ruliba Clays kuva mu 2009.

Iki gikorwa kandi gihuye n’ingamba za Crystal Ventures zo kuva mu bigo bigeze ku rwego rwo gukura no kwihagararaho neza, kugira ngo yibande ku yandi mahirwe y’ishoramari.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Règis Rugemanshuro, yavuze ko kuba RSSB yagize imigabane 100% muri ibi bigo ari ikimenyetso cy’icyizere ifitiye ubushobozi bwabyo bwo gutera imbere mu gihe kirekire.

Ati: “Kugira imigabane yose muri ibi bigo bigaragaza icyizere dufite ku bushobozi bwabyo bwo gutera imbere mu gihe kirekire. Intego yacu ni ugufasha kubaka ibigo bikomeye, bihangana ku isoko kandi bibasha kubona inyungu nyinshi, ku buryo bishobora kwagura ibikorwa birenze amasoko bisanzwe bikoreramo.”

Usibye inyungu RSSB ishobora kubona muri iri shoramari, gukomeza kwaguka kwa Inyange Industries na Ruliba Clays biteganyijwe ko bizagira uruhare mu iterambere ry’inganda mu Rwanda, binyuze mu kongera umusaruro ukorerwa imbere mu gihugu, guteza imbere ibikorwa by’abatanga ibikoresho n’ibindi byifashishwa mu nganda, guhanga imirimo no kongera ubushobozi bw’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bwo guhangana ku masoko yo mu karere.

Nubwo RSSB iri gutera iyo ntambwe, ku rundi ruhande iherutse kunengwa kudacunga neza Miliyari Frw 5 zaburiwe irengero nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta.

PAC iherutse gusaba Minisiteri y’ubutabera kuzakurikirana iyo dosiye.

Ifoto@ Rugemanshuro

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *