Abo Muri Guinée Bari Kwiga Uko u Rwanda Rwateje Imbere Ibikorwaremezo

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Kuri uyu wa mbere, ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, abayobozi muri iyo minisiteri ndetse n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) bakiriye intumwa z’abayobozi bane baturutse mu gihugu cya Guinee Conakry, ziyobowe na Ambasaderi wa Guinée Conakry mu Rwanda, Soumaïla Savané.

Ziri mu rugendoshuri rugamije kureba no kwigira ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere ibikorwa remezo no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Ibiganiro byahuje impande zombi byibanze ku buryo ibihugu byombi byakomeza gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo amashanyarazi, ubwikorezi, iterambere ry’imijyi, imicungire y’ibikorwaremezo ndetse n’ikoranabuhanga rikoreshwa muri serivisi z’ingufu.

Abitabiriye ibiganiro bagarutse ku ruhare ibikorwa remezo bifite mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu, guteza imbere ishoramari no koroshya ubuzima bw’abaturage.

Hanarebwe uburyo bwo gusangizanya ubunararibonye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga minini y’iterambere, cyane cyane ijyanye no kugeza amashanyarazi ku baturage benshi no guteza imbere ingufu zisubira.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, aba bashyitsi bakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho, Canisius Kanangire, mu gihe ku ruhande rwa REG bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa EDCL, Felix Gakuba, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa EUCL, Claver Gakwavu, ndetse n’abandi bayobozi b’amashami atandukanye muri REG.

Uru ruzinduko rugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza kwimakaza umubano mwiza n’ubufatanye bugamije iterambere rirambye, binyuze mu gusangira ubunararibonye no gushyira imbere ibikorwa remezo bifasha abaturage n’iterambere ry’ubukungu bw’akarere.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *