Ubushinjacyaha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwabwiye urukiko ko Umunyemari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice bimurega ibyaha bibiri birimo gutanga inyandiko zitazigamiye ziriho $600,000.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Shema Ngoga Fabrice yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa nyuma y’iminsi 10 afunzwe.
Mu rukiko Fabrice yari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko, urukiko rubanza guha ijambo Ubushinjacyaha ngo busobanure icyo bumurega.
Bwavuze ko ibyaha uyu Muyobozi wa FERWAFA akekwaho, bishimiye ku masezerano afite agaciro ka miliyoni y’Amaye Euro irengaho gato kompanyi yitwa Africa Medical Supply ayobora icuruza ibikoresho by’ubuvuzi, yagiranye n’ikigo ABZL International General Trading LLC.
Ayo masezerano yagaragaza ko ayo mafaranga yagombaga kwishyurwa mu minsi 60 nyuma yo gushyirwaho umukono tariki ya 23 Mutarama(1) 2024.
Ubushinjacyaha busobanura ko tariki ya 5 Kanama(8) 2025, Fabrice yahaye iyo sosiyete sheki itazigamiye ya $400,000 n’indi ya $200,000.
Urukiko rwaregewe ko Banki yabwemereye ko izi sheki Shema yatanze zitari zizigamiye kuko bigaragara ko konti yanditseho itariho ingano y’ayo mafaranga.
Ubushinjacyaha bwasabye ko kubera impamvu zikomeye, busaba ko uwo burega afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko abaye afunguwe yatoroka.
Fabrice Shema we yagaragaje ko Africa Medical Supply abereye Umuyobozi, yagiranye amasezerano n’iyi Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu isanzwe ikora ibikorwa by’ubufasha mu bijyanye n’Imari ndetse avuga ko bitari ubwa mbere bagiranye amasezerano.
Asobanura kp mu bihe bitandukanye Sosiyete abereye Umuyobozi, yagiranye amasezerano na ABZL kandi buri ruhande rukayakurikiza uko ari.
Yakomeje avuga ko muri Gicurasi(5) 2024 Sosiyete ye yishyuye $ 400,000 mu gihe mu Ukuboza(12) uwo mwaka bishyuye andi $400,000.
Avuga ko ayo mafaranga yandi yishyuwe mu Ukuboza 2024, Banki yayabasubije ikababwira ko konti yagombaga kuyakira ifite ikibazo ku buryo nta mafaranga yakwakira.
Ubwo Fabrice yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga ku byo akekwaho, yatangiye abihakana.
Yagaragaje ko Africa Medical Supply abereye Umuyobozi, yagiranye amasezerano n’iyi Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu isanzwe ikora ibikorwa by’ubufasha mu bijyanye n’Imari ndetse avuga ko bitari ubwa mbere bagiranye amasezerano.
Shema yakomeje asobanura mu bihe bitandukanye Sosiyete abereye Umuyobozi, yagiye igirana amasezerano na ABZL kandi buri ruhande rukayasoza neza.
Uyu Muyobozi wa Africa Medical Supply yakomeje avuga ko muri Gicurasi 2024 Sosiyete ye yishyuye ibihumbi 400$ mu gihe mu Ukuboza uwo mwaka bishyuye andi $ 400,000.
Yakomeje avuga ko ayo mafaranga yandi yishyuwe mu Ukuboza 2024, Banki yayabasubije ikababwira ko konti yagombaga kuyakira ifite ikibazo ku buryo nta mafaranga yakwakira.
Shema yabwiye urukiko ko ingingo ya 6 y’amasezerano ivuga ko mu gihe habaye ikibazo kuri konti, ABZL yasabwaga gutanga indi yoherezwaho ayo mafaranga.
Yavugiye mu rukoko ati:“Twe twasabye ko havugururwa amasezerano, bakaduha indi konti. Twaraganiriye, mbaha igitekerezo ko mu gihe batarumvikana, mbaha sheki, imwe idafite itariki.”
Yasobanuye ko habaye ikibazo ku banyamigabane ba ABZL, aho yasabwe gutanga indi konti,hanyuma ikibazo kiba icy’uko buri wese yatangiye gukurura yishyira.
Shema yavuze ko umwe mu banyamigabane, ari na we watanze ikirego, yafashe iyo sheki, yongeraho amagambo ye, asaba ko yishyurwa kuri konti ya US Bank yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeraho itariki ya 5 Kanama(8) 2025.
Kuri we, ngo ntibumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ngo nyuma yisange iri muri Amerika.
Shema yabwiye urukiko ko ari inyangamugayo, n’ikimenyimenyi ko mu mwaka ushize atari ku rutonde rwa ba bihemu, ibyo akabishingiraho avuga ko atatanze sheki itazigamiye.
Yavuze ko ari umushoramari akaba n’umuyobozi ufitiwe icyizere, watorewe kuba Perezida wa FERWAFA mu mwaka ushize, agaragaza ko abaye afunguwe by’agateganyo, atatoroka ubutabera.
Ati: “Ndi umuyobozi wagiriwe icyizere, nkaba nyobora FERWAFA mazemo umwaka. Sinabikoresha nabi mu nyungu zanjye bwite ndetse n’ibyo ndegwa ntaho bihuriye.”
Yasobanuriye urukiko ko afite umutungo wose wa miliyari Frw 5 ashobora gutangaho ingwate kugira ngo afungurwe by’agateganyo.
Umunyamategeko ‘we’yavuze ko kuba sheki zarateshejwe agaciro na banki abereye umukiliya tariki ya 16 Nyakanga(7) 2025, bikitwa ko yakoze icyaha tariki ya 5 Kanama(8)2025, byumvikana ko harimo ikibazo.
Yasobanuye ko sheki yahinduriwe aho yagombaga kwishyurirwa (muri UAE), ishyirwa muri US Bank tariki ya 25 Kamena 2025, ari na bwo yageze muri banki.
Ati “Dusanga imwe mu mpamvu zatumye I&M izitesha agaciro harimo guhindura konti bitemewe n’amategeko.”
Uyu munyamategeko yasabye ko umukiliya we Shema afungurwa kuko ikibazo ari amasezerano y’ubucuruzi, aho kuba ikibazo bwite cy’Umuyobozi wa Africa Medical Supply.
Yasobanuye ko bashyize muri sisitemu y’urukiko icyemezo cy’ubwishyu bwa $600,000 muri BK, n’inyandiko isaba RIB gutanga ubufasha kugira ngo ayo mafaranga agere kuri konti yoherejwemo.
Ubwo yahabwaga undi mwanya, umushinjacyaha yavuze ko ikibazo kiri kuri sheki ebyiri zihuje nimero ariko iy’umwimerere (original) ikaba idafite itariki, kopi yayo ikagira itariki zishobora kuba iya 8 Kanama(8) 2025 cyangwa iya 5 Kanama(8) 2025.
Yasobanuye ko izi sheki ziri mu mabaruwa yashyizwe muri sisitemu y’urukiko kandi ko zashyizweho umukono na Shema.
Umushinjacyaha yavuze ko ubwo RIB yandikiraga banki iyibaza niba icyo gihe sheki zari zizigamiwe, banki yasubije ko ‘zitari’ zizigamiye kuko konti ya Africa Medical Supply yariho $ asaga 1000.
Yagaragaje ko atari ihame ko urukiko rwemera ko uregwa atanga ingwate kugira ngo akurikiranwe adafunzwe.
Umushinjacyaha kandi yashimangiye ko gutanga sheki zitazigamiye ari icyaha gitandukanye n’uko umuntu yasohoza inshingano ze zo kwishyura.
Shema nawe yunzemo ati:“Ubushinjacyaha budusobanurire uburyo watanga sheki mu kwa Munani, ikisanga yateshejwe agaciro na banki mu kwa Gatandatu. Nta masezerano nari mfitanye na US Bank ku buryo nayishyura. Ubushake bwo kwishyura burahari, mu isaha imwe byaba bikunze.”
Uregwa yavuze ko afite umuryango n’abana biga, umugore we akaba afite akazi, ati “Sinzi impamvu Umushinjacyaha afite impungenge z’uko nacika ubutabera kandi mfite n’izindi nshingano igihugu cyampaye.”
Shema yavuze ko mu gihe agaragaza ubushake bwo kubahiriza inshingano yo kwishyura ABZL amafaranga atarayishyura, akwiye gufungurwa, akayishyura.
Umunyamategeko wa Shema yavuze ko umukiliya we yatanze sheki tariki ya 8 Gicurasi(5) aho kuba ku ya 5 Kanama(8)2025, akemeza ko zasubijwe inyuma kuko hari ibyongerewemo n’umunyamigabane wa ABZL.
Shema yavuze ko konti y’umwimerere igaragaza ko yanditseho banki y’i Dubai, umunyamigabane wa ABZL agashyiraho US Bank, bityo kuri we, ibyo bikaba ari ubujura.
Umucamanza yabajije Shema impamvu atashyize itariki kuri konti imwe muri izi, amusubiza ko yabikoze ahubwo ko konti y’i Dubai yagize ikibazo.
Ati: “Abagize iyo sosiyete bari bafitanye ibibazo kandi njyewe mfitanye amasezerano na konti nyayo. Nabikoze mu kugaragaza ko niteguye kwishyura, nyiha umwe muri bo, ayijyana muri US Bank.”
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwapfundikiye urubanza, rumenyesha ababuranyi ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 2 Nzeri(9)2026, saa munani z’amanywa.

