Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yabwiye u Bwongereza ko bugomba guhindura politiki yabwo “y’ubushotoranyi” kuri Ukraine, bitaba ibyo Uburusiya bukibasira ibirindiro bya gisirikare by’u Bwongereza.
Iri burira rije nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, aburiwe ko igihugu cye gishobora kwibasirwa n’Uburusiya kubera inkunga giha Ukraine, bityo ko kigomba kwitegura “igisubizo kitaziguye” giturutse i Moscow.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Burnham yasuye Kyiv, aho u Bwongereza bwaganiriye na Ukraine ku ikoranabuhanga rya misile ndetse n’ubwenge buhangano (AI) bukoreshwa ku rugamba.
Kubera izo mpamvu, inzego z’umutekano z’u Bwongereza zatangiye kwitegura ko Kremlin ishobora kugaba igitero ku gihugu, haba mu kwibasira Burnham cyangwa igatera ibigo n’ibikorwa remezo bya gisirikare.
Iburira rya Putin rije nyuma y’umunsi umwe gusa Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), John Ratcliffe, agiriye uruzinduko rutunguranye i Moscow, aho yaburiye Kremlin kutongera gukaza umurego mu ntambara yo muri Ukraine, haba mu gukoresha intwaro kirimbuzi cyangwa kwibasira Kyiv n’ibihugu byo mu Burengerazuba bishyigikiye Ukraine.
Ubutumwa bwa Ratcliffe bwo “kutabikora” bwari bushingiye ku makuru y’ubutasi bw’Amerika agaragaza ko Uburusiya bushobora gufata ingamba zikomeye kandi zihuse nyuma y’uko ibikorwa byabwo bya gisirikare ku rugamba byongeye kudindira.
Nyuma y’uruzinduko rwa Ratcliffe, Kremlin yagaragaje ko hakiri kare gutekereza ko Uburusiya n’ibihugu byo mu Burengerazuba biri hafi yo kugera ku mahoro.
Yavuze ko “hakiri kare kuvuga ko ikibazo gikomeye kiri hagati y’Amerika n’Uburusiya kigiye gukemuka”, ndetse ivuga ko “Ukraine iri gutsindwa intambara nta kabuza”.
Mbere y’uko Sir Keir Starmer ava ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yari yaraburiye ko Uburusiya bushobora gutera igihugu cyo mu muryango wa NATO mu myaka ine iri imbere, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubutasi zo mu Burengerazuba.
Mbere yaho, Putin yari yaragiriwe inama ko Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza ashobora kuzaba “yoroheje” kurusha Starmer ku kibazo cya Ukraine.
Ariko ibyo Uburusiya bwari bwizeye ntibyabaye.
Minisitiri w’Intebe mushya yakomeje gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Bwongereza na Ukraine mu byumweru bishize.
Umwe mu bayobozi bakuru yabwiye Daily Mail ati: “Ikibazo abantu bari kwibaza ni iki: ‘Tuzakomeza kugeza ryari dushotora idubu mbere y’uko idutera?’”
Yakomeje agira ati: “Igitero ku bikorwa remezo by’u Bwongereza bishinzwe umutekano n’ingabo kirashoboka cyane, bitewe n’uburyo igihugu cyacu gishyigikira Ukraine ku mugaragaro.”
Yavuze ko u Bwongereza n’u Bufaransa biri ku isonga mu bihugu bishyigikira Ukraine, kandi ko uruzinduko rwa Burnham i Kyiv ndetse n’imyitwarire ye ikomeye ku kibazo cya Ukraine byamenyekanye i Kremlin.
Ati: “i Moscow bari bizeye ko uzaza azaba yoroheje ku kibazo cya Ukraine kurusha Starmer. Ariko si ko byagenze. Uburusiya buzashaka gutanga ubutumwa bukomeye bukoresheje ibikorwa aho gukoresha amagambo. Bishobora kuba igitero cya drone cyangwa gutwika inyubako. Hari abantu b’Uburusiya bamaze igihe bari mu Bwongereza bashobora gukora kimwe muri ibyo.”
Uyu muyobozi yongeyeho ati: “Uburusiya buri kugerageza buri munsi uburyo ibikorwa remezo byacu by’umutekano bikomeye byahungabana. Ikintu gikomeye kurushaho gishobora kuba ikibazo cy’igihe gusa. Uburusiya bugomba gusa kwitwararika kugira ngo igitero butera kigume ku rwego rutuma NATO ititabira iyo ntambara.”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru kandi, hatangajwe ko Guverinoma y’u Bwongereza izagira inama abaturage yo kwiteganyiriza ibiribwa bibikwa igihe kirekire, cyane cyane ibipfundikirwa ndetse n’amazi yo kunywa abitse mu macupa.
Ibi biri mu rwego rwo gufasha abaturage kwitegura ibihe by’ibiza cyangwa ibindi bibazo bikomeye, birimo ibihe bidasanzwe by’ikirere, ibitero by’ikoranabuhanga cyangwa ibikorwa by’ibihugu by’abanzi.

