Dukurikire kuri

Mu mahanga

Perezida W’Inteko Ishinga Amategeko Ya Uganda Yapfuye

Published

on

Jacob Oulanyah

Jacob Oulanyah wayobora Inteko ishinga amategeko ya Uganda yitabye Imana nk’uko itangazamakuru rya Uganda ribitangaza.

Yari Perezida wa 11 wa Uganda wasimbuye Rebecca Kadaga.

Oulanyah yatangiye kuyobora Inteko ishinga amategeko ya Uganda mu mwaka wa 2021.

Yaguye mu bitaro by’i Seatle muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu ijoro ryacyeye.

Uwari umwungirije witwa Anita Annet Among yari aherutse kuvuga ko yasuye Jacob Oulanyah aho yari arwariye mu minsi micye ishize kandi ngo yagaragaraga nk’umuntu uri kugarura agatege.