Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko mu gihugu cye hagiye gutangira ibiganiro byimbitse kuri ejo hacyo hazaza, bigizwemo uruhare n’imitwe ya Politiki ariko hatarimo AFC/M23.
Uyu mutwe wa politiki na gisirikare umaze hafi imyaka ine uyobora igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyepfo n’iya Amajyaruguru nyuma yo kuhirukana ingabo za Leta mu ntambara yatangiye mu mwaka wa 2022.
Umuhati ingazo za DRC zashyizeho ngo zirukane izo nyeshyamba muri ako gace gakungahaye ku mabuye y’agaciro ntacyo wagezeho kandi hari benshi mu bagatuye bashima uburyo bakabayemo muri iki gihe.
Ibibazo bya DRC byatumye havuka igitekerezo cyazamuwe n’abatavuga rumwe na Leta n’amadini cy’uko habaho ibiganiro kuri ejo hazaza h’igihugu.
Aha ni ku ruhande rumwe, ariko hari n’abasesengura ibibera muri iki gihugu bavuga ko Perezida Tshisekedi n’abo mu ishyaka rye, UDPS (Union for Democracy and Social Progress) bashaka guhera kuri ibyo biganiro bakemeza abaturage ko guhindura Itegeko Nshinga DRC igendera ho ari igikorwa gikwiye.
Mu butumwa yaraye agejeje ku baturage, Tshisekedi yasobanuye ibyiciro by’iriya gahunda, atangaza ko igamije gukomeza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanye-Congo.
Mbere y’inama nkuru y’igihugu izaganirirwamo ubwo bumwe, hazabaho ibiganiro biyibanziriza bizabera ku murwa mukuru wa buri Ntara.
Muri ibyo biganiro hazitabira abaturage, abayobozi bo mu nzego z’ibanze, Abadepite n’Abasenateri batorewe muri iyo Ntara, abahagarariye inzego z’imiyoborere zegerejwe abaturage, amashyaka n’amashyirahamwe ya politiki yaba akorana n’ubutegetsi n’atavuga rumwe na bwo, imiryango itari iya Leta, abayobozi b’imiryango gakondo, amadini, ndetse n’abahagarariye abikorera ku giti cyabo, za kaminuza n’ubushakashatsi.
Buri rwego ruzagishwa inama rutange ibyo rushyize imbere ndetse n’ibyifuzo byarwo.
Ibyo bitekerezo byose bizahurizwa hamwe bikorwemo inyandiko rusange yerekana ibyavuye mu biganiro byo mu gihugu hose, nyuma iyo nyandiko ni yo izaganirwaho mu nama izabera i Kinshasa mu gihe kitaratangazwa.
Kubera iyo mpamvu, Perezida yavuze ko mu minsi iri imbere azashyiraho iteka rishyiraho “Komite ishinzwe gutegura Inama y’Igihugu y’amahoro, ubumwe bw’igihugu no kuvugurura imikorere ya Leta.”
Iyo komite izaba ishinzwe gutegura uburyo bw’imiyoborere, ibikoresho n’ibindi bizakenerwa kugira ngo iyo nama izagende neza, ndetse no kureba ko ibisabwa byose kugira ngo ibe bizaba byuzuye.
Hazasohoka irindi teka rya Perezida rizagena amahame ngenderwaho, ibyiciro by’ingenzi by’iyi gahunda, uburyo abazayitabira bazahagararirwa, ndetse n’uburyo bwo gukurikirana no gushyira mu bikorwa imyanzuro izavamo.
Perezida yavuze kandi ko nta muntu uzigizwayo kubera ibitekerezo bye byo kunenga ubutegetsi, kuba mu ishyaka runaka, kuba akomoka mu Ntara runaka, ururimi avuga, ubwoko bwe cyangwa idini rye.
Intsinzi y’igisirikare ntabwo iha umuntu ububasha bwa politiki
Perezida yakomeje agira ati: “Ariko nta muntu ushobora kwicara ku meza aganirirwaho ibireba gihugu kandi ari na we wafashe intwaro akirwanya. Nta ntwaro izaha uyifite uburenganzira buruta ubwo abaturage bahabwa n’amatora. Nta ntsinzi y’igisirikare izigera ihinduka ububasha bwa politiki. Nta mutwe witwaje intwaro ushobora kwitwaza ko ashaka ko bose bahagararirwa kugira ngo ukoreshe imbaraga zitume agera kubyo utabonye binyuze mu nzira za demokarasi.”
Aha niho yahereye avuga ko nta ruhare AFC/M23 izagira muri biriya biganiro.
Ati: “Nta mutwe witwaje intwaro ushobora kwitwaza ko bose bagomba guhagararirwa kugira ngo ukoreshe imbaraga ushyireho ibyo utabonye binyuze mu nzira za demokarasi.”
Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi yavuze ko iyo nama y’igihugu itazasimbura ibiganiro bya Doha kuko ngo bizakomeza kuba urubuga rukwiye rwo gukemuriramo ibibazo birebana n’umutwe wa AFC-M23, cyane cyane ihagarikwa ry’imirwano, gusubizwa mu buzima busanzwe, gushyira abarwanyi ahantu hagenwe, gushyira intwaro hasi n’ibindi bibazo bifitanye isano itaziguye n’aya makimbirane.
Ati: “Ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu, ibikorwa bya [jenoside], ihohoterwa rikomeye rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bidasaza, ntibizahanagurwa n’imbabazi rusange cyangwa ngo bitangweho ingwate mu rwego rwo kugera ku bwumvikane bwa politiki. Ntidushobora kubaka ubwiyunge dushingiye k’ukwibagirwa.”
Kugeza ubu, ntacyo Lawrence Kanyuka uvura AFC/M23 arangaza ku byo Perezida Tshisekedi yatangaje.

