Mu Karere ka Musanze haravugwa umuturage w’imyaka 46 witwaga Munyamashuri Emmanuel warashwe na Polisi arapfa, bikavugwa ko yari aje gutema umupolisi.
Amakuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko uwo mugabo yakoresheje umuhoro mu kurwanya umupolisi wari uje gufata umwana we w’imyaka 22 wakekwagaho ubujura ‘bukomeye’.
Ibi byabereye mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Garuka, Umudugudu wa Gapfuro mu masaha ashyira saa tatu z’Ijoro zo ku wa 26 Kanama(8)2026.
Amakuru tutabashije kugenzura neza avuga ko Irakoze Félix w’imyaka 22 yiba bikomeye, agapfumura inzu akanakomeretsa abaje kumukoma imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twizerimana Clément yemereye bagenzi bacu ba IGIHE ko ibyo byabayeho.
Ati :“Amakuru y’iraswa rya Munyamashuri tukiyamenya twahise tuhagera. Ndetse umuhungu we washakishwaga kugeza ubu ntarafatwa.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko uyu mugabo yarashwe nyuma yo gushaka gutema umupolisi wari mu kazi.
Ati: “Ubwo inzego zari zije gufata uyu Felix Irakoze umubyeyi we yasohokanye umupanga agamije kurwanya inzego z’umutekano ndetse yitotomba avuga ko nta wakwinjira mu rugo rwe.”
Yakomeje ati “Polisi yamwibwiye ariko ntiyumva akomeza kuyisagararira, irasa mu kirere ntiyumva, akomeza gusatira umupolisi ashaka kumutema araraswa arapfa.”
Umurambo wa Munyamashuri wajyanwe ku Bitaro bya Ruhengeri.
Hari umunyamategeko wabwiye Taarifa Rwanda ko kuba umuntu yaza kurwanya urwego rw’igihugu rushinzwe iyubahirizamategeko akaza yitwaje intwaro aba agaragaje imyitwarire ihita imushyira mu kaga kavamo n’urupfu.

