Kuri uyu wa Gatanu, italiki 27, Kanama (8) Guverinoma y’u Rwanda yashyikirijwe ku mugaragaro Ibitaro bya Masaka, nyuma y’imyaka ine bivugururwa kandi byagurwa hagamijwe kubyongerera ubushobozi bwo gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Ibi bitaro byo mu Karere ka Kicukiro byaguwe mu rwego rwo kuzimuriramo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), bityo bikazaba ari bimwe mu bitaro binini kandi bifite ubushobozi buhambaye bwo kwakira abarwayi kurusha ibindi mu Rwanda.
Ni ibitaro birimo ibitanda 837 mu gihe ibyo muri CHUK byari 127, bikagira kandi bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi barenga 2,000 ku munsi, barimo abivuza bagataha n’abakenera kurwarira mu bitaro.
Ibitaro bishya bya Masaka byateguwe kugira ngo bitange serivisi zitandukanye z’ubuvuzi, harimo iz’abarwayi barwariye mu bitaro ndetse n’abivuza bataha.
Biteganyijwe kandi ko ibikorwa remezo bishya bizafasha abaganga n’abakozi b’ubuzima gutanga serivisi mu buryo bunoze kurushaho.
Kwagura Masaka ni igice cy’ingenzi mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa remezo by’ubuzima no kongera ubushobozi bw’ibitaro mu Rwanda, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

