Abanyarwandakazi Bonsa Ku Kigero Cya 82%- NCDA

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Konsa ni byiza kuwonka n'uwonsa.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire myiza y’abana, NCDA, Ingabire Assoumpta avuga imibare yerekana ko mu Rwanda ababyeyi bonsa bangana na 82%, akemeza ko hari ibikenewe ngo n’ijanisha risigaye ribikore.

Yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo konsa cyabereye muri Gisagara ko abahanga bemeza ko konsa umwana neza kandi mu gihe kirekire bimuha amahirwe yo kuzaba umuntu ufite ubuzima bwiza.

Si abana bato bigirira akamaro bonyine, ahubwo na ba Nyina birabubaka

Ati: “Konka kandi bifitiye akamaro umubyeyi kuko bimurinda indwara zimwe na zimwe zirimo kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura, bifasha umubiri kongera kwiyubaka neza nyuma yo kubyara kandi bikagira uruhare mu gutandukanya igihe cyo kongera gusama mu buryo bwa kamere iyo bikozwe neza.”

Ingabire Assumpta yibutsa abagore bonsa ko iyo ukirangiza kubyara uba ugomba guhita wonsa uruhinja, rukonka amashereka ya mbere bita ‘umuhondo’.

Amashereka ya mbere ni urukingo rwa mbere umwana ahabwa akabamo, intungamubiri n’ubwirinzi bw’umubiri bidashobora gusimbuzwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose.

Abana bo mu Murenge wa Muganza bahawe amata.

Nubwo mu Rwanda igipimo cy’uko ababyeyi bonsa kiri kuri 82%, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire myiza y’abana buvuga ko hakiri urugendo rwo kongera umubare w’abana bonswa mu isaha ya mbere y’ubuzima , bakivuka kuko ubu bari ku kigero cya 79%  no gukomeza konsa kugeza nibura ku myaka ibiri nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya.

Abashinzwe imikurire  ihamye y’abana basaba abagabo kuba hafi y’abagore babo mu gihe bonsa, kubikora ntibibe inshingano y’abagore gusa, ahubwo ikaguka ikaba iy’umuryango muri rusange.

Ingabire ati: “Umubyeyi ntashobora konsa neza ari wenyine. Konsa bisaba ubufatanye bw’umuryango, abakozi b’ubuzima, abakoresha, abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa bose.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire myiza y’abana, NCDA, Ingabire Assumpta.

Atanga inama z’ibyakorwa ngo ibyo bizakunde, zirimo gushyigikira umubyeyi guhera atwite kugeza umwana akuze, gutuma serivisi z’ubujyanama ku mirire y’umubyeyi, konsa neza no kugaburira umwana muto ziboneka hose; guteza imbere uruhare rw’abagabo mu gufasha abagore bonsa; gushyiraho no kubahiriza ahantu heza ho konsa aho abantu bakorera no mu bindi bigo no gutuma buri mubyeyi abona igihe gihagije cyo konsa no kwita ku mwana we.

Ku rundi ruhande, nubwo ababyeyi benshi basobanukiwe akamaro ko konsa, hari abandi bumva ko bituma amabere yabo agwa, bagahitamo kujya baha abana amata bakoresheje ibyo bita ‘bibéron’.

Ingaruka ziba iz’uko abana badakura neza, imibiri yabo igahomba iby’ingenzi byari buzatume igira ubudahangarwa ku ndwara bityo ikajya mu kaga.

Leta y’u Rwanda ivuga ko konsa neza ari ishoramari riba rikozwe mu baturage bazaba ingirakamaro mu gihe kizaza.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *