Uganda: Hatangijwe Icyunamo Cy’Iminsi Itatu Kubera Urupfu Rw’Umwami Wa Tooro

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV. Ifoto@ Tooro Kingdom.

Guverinoma ya Uganda yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu cyo gusezera mu cyubahiro umwami w’ubwami bwa Tooro muri Uganda witwa Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, watanze ku wa 27 Kanama(8) 2026, afite imyaka 34.

Urupfu rwe rwatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Tooro, Calvin Armstrong Rwomiire Akiiki, akaba yarapfuye hafi saa yine z’ijoro ku isaha ya Uganda, ubwo yari ari kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Impamvu nyayo y’urupfu rwe ntiraratangazwa ku mugaragaro.

Umwami Oyo yavutse ku wa 16 Mata 1992. Yabaye Umukama wa Tooro mu mwaka wa  1995, nyuma y’urupfu rwa se, Umwami Patrick David Matthew Kaboyo Olimi III.

Icyo gihe Oyo yari afite imyaka 3 gusa, bituma amenyekana ku isi nk’umwe mu bami bato cyane kurusha abandi mu mateka.

Yaje no kumenyekana muri Guinness World Records nk’umwami wategekaga afite imyaka mike cyane.

Yategetse bwa mbere afashijwe n’abarezi/abajyanama b’ubwami (regents), kugeza ubwo agejeje ku myaka 18 y’ubukure.

Yari umwami ufite inshingano zo kubumbatira ubumwe n’umuco w’abo mu bwoko bw’aba Tooro, kuko Uganda ari Repubulika kandi ubwami gakondo butagifite ububasha bwa politiki nk’ubwa Leta nk’uko bimeze mu Bwongereza, muri Eswatini, Lesotho, Espagne n’ahandi.

Ariko umwami wa Tooro afite uruhare rukomeye mu muco, ubumwe bw’Abatooro n’ibikorwa by’imibereho myiza yabo.

Mu kuvuga ibyamuranze, AP News yanditse ko mu myaka ye y’ubwami, Oyo yagaragaye cyane mu bikorwa bijyanye n’urubyiruko, uburezi, kurengera ibidukikije n’ubuzima rusange.

Yari umuntu uzwi cyane muri Uganda kandi urupfu rwe rutunguranye rwababaje Abatooro n’abaturage benshi ba Uganda muri rusange.

Gusa abazi ibye bavuga ko atanze atarashaka umugore ariko akaba afite umwana w’umuhungu ‘ushobora’ kuzamusimbura ku ngoma, ibye bikazatangazwa mu gihe kiri imbere nk’uko The Monitor yo muri Uganda yabyanditse.

Ubwami bwa Tooro bwatangiriye he?

Ubwami bwa Tooro buri mu Burengerazuba bwa Uganda.

Tooro ni ubwami bw’Abatooro, buri mu Burengerazuba bwa Uganda, hafi y’ahitwa  Fort Portal. Amateka yabwo ajyanye cyane n’ubwami bwa Bunyoro-Kitara.

Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19 Nyuma ya Yezu Kristu, igikomangoma Kaboyo cyigometse kuri Se, Nyamutukura, maze Tooro itandukana na Bunyoro.

Amateka menshi ashyira itangizwa ry’ubwami hafi ya 1830, nubwo hari andi matariki avugwa.

Ni ubwami bwayobowe n’abami benshi kandi umwami Oyo yari umwami wa 15 wa Tooro, akaba yarasimbuye Se, Patrick David Matthew Kaboyo Olimi III.

Umuryango w’Umwami Oyo

Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yavukiye ku wa 16 Mata 1992. Se yari Umwami Patrick Kaboyo Olimi III, naho nyina akaba Umwamikazi-Mama Best Kemigisa.

Se yapfuye ku wa 26 Kanama 1995, Oyo afite imyaka itatu gusa. Kubera ko yari umwana w’umuhungu wari umuragwa, Oyo yahise ajya ku ngoma ku wa 12 Nzeri 1995. Ni bwo yabaye umwe mu bami bato cyane ku isi, ndetse aza kumenyekana muri Guinness World Records nk’uko twabikomejeho mu bika byabanje.

Umwamikazi Best Kemigisa afite umwanya ukomeye cyane mu mateka y’uyu muryango: ni Nyina w’Umwami Oyo, akaba n’umugabekazi mu bwami bwa Tooro. Oyo assize bashiki be barimo Princess Ruth Nsemere Komuntale.

Iby’uzasimbura umwami Oyo bigiye kwigwaho n’abakuru b’ibwami, ariko  amakuru avuga ko umwamikazi ari we ushobora kuba ayobora mu gihe ibyo  ku ngoma bitarahabwa umurongo kuko ari ngombwa gutandukanya ibyo amategeko n’imigenzo biteganya n’ibitaratangazwa n’Ubwami.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *