Kelsea Tafirenyika, umukazana wa Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 22, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge no kunyereza amafaranga.
Yafatiwe mu ntangiriro za Kanama mu rugo rwe ruherereye i Greystone Park, mu gace k’abakire mu mujyi wa Harare.
Polisi ngo yahasanze uducupa hafi 200 tw’imiti ya péthidine na morphine, imiti igenzurwa cyane n’amategeko kuko ifatwa nk’ibiyobyabwenge ku bayikoresha.
Ubwo Polisi yasakaga imodoka y’uwo mugore, yayisanzemo n’urumogi.
Ubwo yafatwaga bwa mbere mu ntangiriro z’uku kwezi, yabaye afunzwe banga ko atoroka ariko aza kurekurwa by’agateganyo atanze ingwate.
Icyakora ntibyateye kabiri, arongera akora ibyaha Polisi ubu imukurikiranyeho.
RFI yanditse ko nyuma yongeye gufatwa, kuri iyi nshuro arakekwaho kunyereza amafaranga, cyane cyane ku birebana n’imodoka zihenze ndetse n’imitungo myinshi iri muri Zimbabwe, Dubai no muri Afurika y’Epfo.
Ukekwaho ibyo byaha, we avuga ko imitungo afite, ari impano yahawe n’umugabo we, Collins Mnangagwa.
Polisi ya Zimbabwe yo yatangaje ko iri gukorana na Polisi mpuzamahanga mu rwego rwo gushakisha no gufatira iyo mitungo iri mu mahanga.
Nyuma yaho, Nyina wa Kelsea, mushiki we ndetse n’undi muntu wa hafi y’umuryango na bo barafashwe ubwo bageragezaga kuva mu gihugu.
Bafatanwe amafaranga $53.000 mu ntoki.
Abunganira Kelsea mu mategeko bavuga ko uru rubanza rushobora kuba rwarateguwe n’“abanzi ba politiki” bagamije kwangiza isura ya Perezida Emmerson Mnangagwa.
Ibi bibaye mu gihe Perezida Mnangagwa aherutse kuvuga muri kongere y’ishyaka Zanu-PF ko ashyigikiye politiki yo “kutihanganira na mba” ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Kelsea Tafirenyika ategerejwe imbere y’urukiko ku wa 1, Nzeri(9) 2026. Bivugwa kandi ko ari muri gereza aho yandikiye Perezida n’umugore we abasaba imbabazi.

