Uwahoze ari Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, yageze i Kinigi mu Karere ka Musanze, aho yitabiriye umuhango wa 21 wo kwita amazina abana b’ingagi.
Uyu mwaka umuhango ufite insanganyamatsiko igira iti “Conservation is Life: Sustaining the Future”, cyangwa “Kubungabunga ibidukikije ni ubuzima: kubungabunga ejo hazaza.”
Yitabiriye Kwita Izina nyuma y’iminsi mike agaragaye mu gikorwa cy’Umuganda rusange w’Abanyarwanda cyabaye mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kanama(8), 2026.
Ku wa 29 Kanama(8)2026, Masisi yakoranye umuganda n’abatuye Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Yifatanyije n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukanye mu bikorwa byo kwita ku biti byari byaratewe, birimo kubivanaho ibyatsi n’ibihuru bishobora kubangamira imikurire yabyo.
Muri uwo muganda, Masisi yashimiye urubyiruko rw’u Rwanda kuba rukorana n’abakuze mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage, avuga ko ari urugero rwiza rwakwiganwa n’urubyiruko rwo mu bindi bihugu bya Afurika.
Masisi yayoboye Botswana kuva mu 2018 kugeza mu 2024, akaba ari umwe mu banyacyubahiro mpuzamahanga bitabiriye ibikorwa biri kubera mu Rwanda muri iyi minsi.
Kwita Izina 2026 byahuje abayobozi, abashakashatsi, abashoramari, abakinnyi, abahanzi, inzobere mu kubungabunga ibidukikije n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye.
Kuva mu mwaka wa 2005, ingagi 438 zimaze guhabwa amazina.
Botswana Masisi yahoze ayobora izwiho pariki zikungahaye ku nyamaswa z’inyamabere cyane cyane inzovu.
Izindi nyamaswa z’aho ni inzovu, intare, ingwe, imbogo n’imvubu.
Hafi 38% by’ubuso bw’igihugu bugenewe pariki.
Inzovu nyinshi ziba muri pariki ya Chobe.

