Imvune Y’Uko Icyayi Kiboneka Itangirira Mu Murima Kugeza Mu Gikombe Unyweramo

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read

Mu misozi y’Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba mu Murenge wa Pfunda hari uruganda rutunganya icyayi kikoherezwa mu mahanga.

Iki kigo kiyoborwa n’ikigo Silverback tea

Iki gihingwa ngengabukungu kinjiriza u Rwanda amadovize kurusha ibindi birimo n’ikawa.

Ubusanzwe, imirima y’icyayi ihingwa mu butumburuke buringaniye, ni ukuvuga ahantu hadakonja cyane cyangwa ngo hashyuhe cyane.

Icyakora, urebye icyayi gikunda ahantu hakonje kurusha ahashyuha.

Niyo mpamvu ahanini uzagisanga ahantu hakonje urugero nko muri Pfunda.

Abagisoroma ngo kijyanwe ku ruganda bavuga ko imvune icyayi gisigira umusoromyi, isimburwa n’ibyishimo abona iyo ahembwe.

Umwe muri bo ati: “Icyayi gisaba kugisoromana umurava, ariko iyo ubonye amafaranga kiguha, bituma wumva unyuzwe, bikakorohereza ubukana bw’ubukene bwari bwarakuzambije”.

Uruganda rwa Pfunda Tea Factory ni rumwe mu nganda z’icyayi zifite amateka maremare mu Rwanda, kandi rukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’abahinzi no mu kongera agaciro k’umusaruro w’icyayi mu Rwanda.

Ruherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, hafi y’Umujyi wa Rubavu.

Kitabwaho cyane n’abahanga mu kugitunganya.

Ruri ku butumburuke buri hafi ya metero 1,750 hejuru y’inyanja’, mu gihe imirima imwe y’icyayi igera ku butumburuke bwa metero 2,000.

Aka karere icyayi gihingwamo kagira imvura ihagije, ibintu bituma haba ahantu heza ho kugihinga.

Amateka y’icyayi cya Pfunda ni aya kera kuko ahera mu myaka ya za 1960.

Raporo y’ubushakashatsi ku mateka y’inganda z’icyayi mu Rwanda igaragaza ko uruganda rwa Pfunda rwashinzwe mu 1965.

Kubera ko icyo gihe nta ruganda rwari ruhari, amababi yajyanwaga i Mulindi kugira ngo atunganywe.

Nyuma haje kubakwa uruganda ruto rwa Pfunda kugira ngo umusaruro utunganyirizwe hafi y’aho usarurwa.

Guverinoma y’u Rwanda yaje kwegurira abikorera uruganda rwa Pfunda mu 2004. Mu mwaka wa 2019, Pfunda yabaye imwe mu nganda z’icyayi ziri mu ishoramari rya Silverback Tea Company, umushinga wahuje Luxmi Tea Company yo mu Bwongereza na The Wood Foundation Africa.

Abahinzi ni bo b’ingenzi muri ibyo byose

Pfunda ikorana n’abahinzi bato. Amakuru ya Silverback Tea agaragaza ko uru ruganda rukorana n’abahinzi bagera ku 3,600, bahuriye mu makoperative abiri, bafite hafi hegitari 810 z’icyayi.

Ibi bituma uruganda rutaba ahatunganyirizwa icyayi gusa, ahubwo runagira uruhare mu mibereho y’abaturage batunzwe n’ubuhinzi bwacyo.

Abahinzi kandi bahabwa serivisi zitandukanye zigamije kongera umusaruro n’ubwiza bw’amababi, harimo ubujyanama, ibikoresho by’ubuhinzi no kubafasha kugeza uwo musaruro ku ruganda.

Kuva ku kibabi kugeza ku cyayi giteguriwe isoko.

Iyo amababi mashya y’icyayi agejejwe ku ruganda, ahita atunganywa kugira ngo atangirika.

Mu Rwanda, ubwoko bw’icyayi butunganywa cyane ni black tea ikorwa hakoreshejwe uburyo bwa CTC (Crush, Tear, Curl), nubwo hari n’icyayi kibisi, icyayi cy’umweru ndetse n’icyayi cya Orthodox.

Iyo cyanoze kiba gihumura neza

Pfunda izwi cyane ku gutunganya icyayi binyuze mu buryo bwa CTC.

Ubu buryo bukorwa binyuze mu gucisha amababi mu byuma biyacagagura mbere yo gukomeza mu byiciro byo kumisha no gutunganya icyayi kizagurishwa.

Ubwiza bw’icyayi cy’u Rwanda bufitanye isano n’ubutumburuke, imvura, ubutaka ndetse n’uburyo amababi atoranywa kandi agatunganywa vuba amaze gusarurwa.

Umutima wasaruwe n’undi ukirimo icyayi.

NAEB ivuga ko icyayi cy’u Rwanda kizwi ku ibara ryacyo ryiza, uburyohe bwihariye ndetse n’ubwiza bugiha agaciro ku masoko mpuzamahanga.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21, uruganda rwa Pfunda rwatanze umusaruro w’icyayi cyatunganyijwe ungana na toni hafi 2,399.

Ubwinshi bwawo bushobora guhinduka bitewe n’umusaruro w’amababi y’icyayi wabonetse, imiterere y’ikirere, imiterere y’imirima ndetse n’uburyo bwo gutunganya umusaruro.

Uretse kuba icyayi ari igicuruzwa cy’ubuhinzi, Pfunda ifite n’umwanya mu bukerarugendo bushingiye ku buhinzi.

Hari Pfunda Tea Trail ni inzira y’ubukerarugendo itanga amahirwe yo gusura imirima y’icyayi, uruganda no kumenya uburyo icyayi gitunganywa n’uko gisogongerwa.

Iyi nzira iri mu gace ka Congo-Nile Trail kandi ihuza ubukerarugendo bw’icyayi n’ubwiza bw’imisozi n’ibidukikije byo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Uruganda rwa Pfunda kandi rufite umwihariko wo kuba ruri ahantu haturiye ikiyaga cya Kivu, mu gace kari hafi y’amashyamba ya Gishwati ndetse n’ahari imisozi y’ibirunga.

Ibi biha icyayi cya Pfunda isura yihariye ishobora gukoreshwa mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi n’ibidukikije.

Iyo icyayi gitunganyijwe kikongererwa agaciro, kigera ku masoko yo mu Rwanda no hanze yarwo kimeze neza bikabyarira inyungu abahinzi, abakozi b’uruganda, abatwara umusaruro n’abandi bafite uruhare muri uru rwego.

Ku cyicaro cy’uruganda rwa Pfunda
Ubwoko bw’icyayi cyo muri uru ruganda.

Kugeza ubu, Pfunda iyoborwa n’ikigo Silverback Tea Company gihuriza hamwe Pfunda, Gisovu na Rugabano, aho intego ari ugukora icyayi cyujuje ubuziranenge mpuzamahanga no kuzamura imibereho y’abahinzi bato.

Imibare ya NAEB ivuga ko mu myaka itandatu ishize (2020-2021 kugera 2025-2026), ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda amadovize asaga Miliyari$ 4.4.

Iyo icyayi barangije kukinoza baragipfunyika neza.

Muri ayo madovize, icyayi cyinjije asaga Miliyoni $553 zavuye muri toni 224,108 zoherejwe ku isoko mpuzamahanga.

Amafoto@Taarifa Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *