Imanza Z’Ibirarane Mu Rwanda Zagabanutseho 34% Mu Mwaka Umwe

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Raporo itarajya ahagaragara ariko Taarifa Rwanda yaboneye kopi ivuga ko imanza z’ibirarane mu nkiko z’u Rwanda zagabanutse ziva ku 26,862 mu 2024/2025 zigera kuri 17,663 mu 2025/2026.

Nubwo inkiko zikuru zigifite igipimo kiri hejuru cy’imanza zimaze amezi arenga atandatu zitaraburanishwa, ku rundi ruhande hari abavuga ko iyo ari intambwe nziza.

Iyi mibare igaragara muri raporo y’umwaka w’ubucamanza wa 2025/2026 iza gushyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatanu.

Muri uwo mwaka, imanza z’ibirarane zari 17,663. Zari zingana na 42% by’imanza zari zisigaye mu nkiko.

Umwaka wabanje zari 26,862, zingana na 49%.

Ni igabanuka ry’imanza z’ibirarane zingana na 9,199, cyangwa hafi 34% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Inkiko Nkuru ni zo zifite ibirarane byinshi.

Nubwo ibirarane byagabanutse muri rusange, ikibazo kiracyari kinini ku nkiko zisumbuye.

Mu Rukiko Rukuru n’ingereko zarwo, 66% by’imanza zari zisigaye zari ibirarane.

No mu rukiko rw’Ikirenga, ibirarane byari 66% by’imanza zari zisigaye.

Mu Rukiko rw’Ubujurire, byo byari 60%.

Raporo isobanura ibirarane nk’imanza zimaze amezi arenga atandatu zitaraburanishwa.

Inkiko zaciye imanza zirenga 123,000

Mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026, inkiko zose hamwe zaciye imanza 123,027.

Ni ukuvuga ko buri kwezi hacibwaga impuzandengo y’imanza 10,252.

Ku muvuduko nk’uyu, inkiko zakenera hafi amezi ane kugira ngo zice imanza 41,831 zari zisigaye mu mpera za Kamena 2026.

Ubutegetsi bw’Ubucamanza bufite intego yo gukomeza kugabanya ibirarane.

Muri NST2, intego ni uko mu mwaka w’ubucamanza wa 2028/2029, ibirarane by’imanza bizaba byaragabanutse bikagera kuri 30%.

Imanza zihindurirwa ibyemezo ku bujurire ziyongereye

Raporo kandi igaragaza ko hari impinduka mu manza zisubirwamo ku rwego rw’ubujurire.

Mu manza 20,512 zaciwe ku rwego rw’ubujurire, 3,465 ni zo zahinduriwe icyemezo cyari cyafashwe ku rwego rubanza.

Ibi bingana na 16.5%.

Ni igipimo cyiyongereye ugereranyije n’umwaka wabanje, ubwo imanza zahindurwaga ku rwego rw’ubujurire zari hafi 11%.

Ubucamanza bushaka guhuza imicire y’imanza

Ubutegetsi bw’Ubucamanza bwashyizeho ingamba zo kunoza imicire y’imanza no gutuma ibibazo bisa bihabwa ibisubizo bisa.

Muri izo ngamba harimo gutangaza ibyemezo by’inkiko.

Intego ni ugufasha abagana inkiko n’abacamanza kumenya umurongo wafashwe mu gukemura ibibazo bitandukanye byagejejwe mu nkiko.

Ibyemezo by’inkiko bishyirwa ku rubuga rwa amategeko.gov.rw.

Muri rusange, imibare y’umwaka wa 2025/2026 igaragaza ko inkiko z’u Rwanda ziri kugabanya umubare w’imanza z’ibirarane.

Ariko igipimo kiri hejuru mu nkiko zisumbuye kiracyasaba ingamba zihoraho zo kwihutisha imanza no kunoza imicire yazo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *