Mu Mudugudu wa Rukoma, Akagari ka Ruhango mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga hari abagizi ba nabi bavugwaho gutema inka y’umuturage bayisanze mu kiraro.
Ni inka ya Jean Pierre Hategekimana w’imyaka 58, abayitemye bakaba bayisanze mu kiraro kiri ahantu hitaruye ingo kuko hari amanegeka, abari bahatuye bakaba barimuwe.
Uko bigaragara, iyi n’indi zabanaga muri iki kiraro zari ziri mu kaga kuko nta mushumba wazirariraga, ba nyirazo bazisigaga aho bakarara kure yazo muri uwo Mudugudu.
Umuyobozi w’Umurenge wa Rongi yabwiye itangazamakuru ko abatemye iyo nka, basize mu kiraro umuhoro bayitemesheje.
Hategekimana niwe wabonye ibyo abagizi ba nabi bakoreye iyo nka mu gitondo ubwo yari agiye kuyiha ubwatsi.
Ndayisenga Placide ati: “Yagiye kuyiha ubwatsi mu gitondo asanga bayitemye, kandi amakuru dufite ahamya ko umuhoro wari muri icyo kiraro ari wo bayitemesheje.”
Abakoze ibyo ntibarafatwa ariko iperereza riracyakomeje nk’uko Gitifu abivuga.

Mu makuru afite, yemeza ko nta muntu wari ufitanye amakimbirane na Hategekimana kandi ngo ubwo uyu yabazwaga icyamuteye kuba ukubiri n’amatungo ye, yavuze ko yagire ngo ajye abona uko afumbira imirima bitamugoye.
Ikiraro cy’izi nka giherereye ahantu uwo mugabo ahinga.
Umuyobozi w’Umurenge wa Rongi yabwiye UMUSEKE ko Hategekimana atazi igihe inka ye yatemewe kuko nta muntu wo kuyitaho yagiraga.
Yageraga kuri izo nka mu gitondo inka zaraye mu kiraro zonyine.
Usibye kuba aho ikiraro giherereye ari mu manegeka, ni hafi y’ishyamba rya Cyimeza bita Busaga ku buryo umugizi wa nabi wese ashobora kwitwikira ijoro akica amatungo adafite uyitaho.
Si abantu gusa bashoboraga kugirira nabi izo nka ahubwo n’inyamaswa zirimo n’inzoka zashoboraga kuzihemukira.
Iyo nka abayitemye bayitemye igitsi k’uburyo idashobora guhaguruka.
Ese igisebe nk’iki cyakira?
Birashoboka! Icyakora biterwa n’ubukana bw’igisebe kuko iyo icyakomerekeje iyo nka cyangije cyane imitsi ninyama bituma kuzakivura bigorana
Inka ishobora gukira niba imitsi/amagufwa n’utundi turemangingo tutangiritse cyane kandi veterineri ntatinde kuyivura.
Igisebe nk’icyo gishobora kuzamo ubwandu bwatuma kibora butewe n’umwanda w’aho inka ibyagira cyangwa isazi.
Kwitabaza veterineri hakiri kare ni ingirakamaro mu gutabara iryo tungo.
Ibyago by’inka yatemwe akaguru biba ari byinshi kuko iba idashobora kurya kuko inka ntiyatamira ubwatsi neza iryamye ngo ibuhekenye bunoge.
Ntiyashobora no kunywa amazi, kuganga cyangwa guta amase. No kugira ngo bayivure byasaba izindi mbaraga na tekiniki kuko utayidoda cyangwa ngo uyunge iryamye keretse uyiteye ikinya.
Amahirwe yayo yo kubaho ni make cyane!

