Taarifa Rwanda yavuganye na Nyirantore Françoise Nyina wa Léontine Uwamariya wabaye uwa mbere mu Rwanda mu bakoze ibizamini by’icyiciro rusange Tronc-Commun ntagere ahatangiwe ibihembo, atubwira ko nta makuru yahawe.
Léontine Uwamariya ni bucura mu bana umunani iwabo babyaye, ariko umwe yarapfuye.
Nyirantore yabwiye Taarifa Rwanda ko amakuru y’uko i Kigali hari buhemberwe ababaye aba mbere ntayamugezeho.
Ati: “ Ubwo se urumva twamenya ko umwana wacu yabaye uwa mbere mu gihugu hanyuma tukabura uko tuza i Kigali kubyishimira?”
Uyu mubyeyi usanzwe ukura ku kigo nderabuzima cya Mushaka mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi avuga ko Visi Meya w’Akarere ka Rusizi yamuhamagaye amubwira ko ategura umukobwa we bakaza i Kigali gufata ibihembo.

Ati: “ Visi Meya yampamagaye ambwira ko twitegura kuko agiye kuza kutujyana i Kigali gufata ibihembo.”
Avuga ko kimwe mu byatumye umukobwa we atsinda ari umwete wo kwiga, akiga abikunze.
Ubwo amanota yatangazwaga kuri uyu wa Kane italiki 20, Kanama(8) 2026 Léontine Uwamariya yatangarijwe hamwe na Musonga Isimbi Olla wiga muri FAWE Girls School ko ari bo bahize abandi mu bakoze ibizamini bya Leta mu cyiciro rusange.
Bombi bagize amanota 98.7 ku ijana.
Léontine Uwamariya yiga ku ishuri ISF Nyamasheke.

