Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) iratangariza muri Camp Kigali uko amanota y’abanyeshuri barangije ayisumbuye n’icyiciro rusange ateye.
Ni amanota y’ibizamini byo muri ibyo byiciro by’amashuri byakozwe mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, kuyatangaza bikaza gutangira saa munani z’amanywa kuri uyu wa Kane italiki 20, Kanama(8) 2026.
Ni igikorwa gifite akamaro ku banyeshuri bakoze ibi bizamini, ababyeyi babo, abarimu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’uburezi, kuko ari bwo hazatangazwa ku mugaragaro uko abanyeshuri bitwaye mu bizamini bya Leta.
Akenshi abatsinze neza barahembwa, bagahabwa mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho bazifashisha mu masomo yabo azatangira mu ntangiriro za Nzeri(9) 2026.
Abayobozi batangaza iby’ayo manota, baboneraho umwanya wo gusobanura iby’ingenzi byagaragaye ubwo abanyeshuri bakoraga ibyo bizamini, hakagaragazwa amakuru azafasha abanyeshuri, ababyeyi, abarimu n’abafatanyabikorwa mu burezi gusobanukirwa neza ibyavuye mu bizamini byakozwe.
Kumenya uko ibyiciro bitandukanye by’abanyeshuri byatsinze, bituma inzego z’uburezi zimenya ahakenewe kunozwa mu myigire n’imyigishirize cyane cyane ku barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange.
Uyu muhango uritabirwa n’abayobozi bakuru muri Minisiteri y’uburezi, abayobozi b’ibigo bimwe na bimwe by’amashuri ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorana na Leta mu guteza imbere uburezi mu Rwanda.

