Indonesia: Ukuruka Kw’Ikirunga Kwaheheje Abagenzi 170,000 Ku Bibuga By’Indege

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read
Anak Krakatau ni ikirunga cyaherukaga kuruka mu mwaka wa 2018.Ifoto@Europe Geoscience Union.

Abagenzi 170.000 babuze uko bava ku bibuga by’indege cyo muri Indonesia nyuma y’iruka ry’ikirunga kwatumye ubuyobozi bwa Indonesia buhagarika by’agateganyo imikorere y’ibibuga umunani by’indege.

Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Soekarno-Hatta i Jakarta ni cyo cyabanje gufungwa ku gitondo cyo ku Cyumweru, nyuma y’uko ivu ry’ikirunga cya Anak Krakatau rigaragaye mu kirere hafi y’ikibuga.

Minisiteri y’Ubwikorezi yatangaje ko indege 1.558 zabujijwe kuguruka, kandi ko ibibuga by’indege bizakomeza gufungwa kugeza saa 03:00 zo mu gitondo ku wa Mbere, ku isaha y’aho.

Ikirunga cyatangiye kuruka mu ijoro ryo ku wa Gatanu, giteza imitingito hafi aho, kandi umuriro w’amashanyarazi urabura.

Abaturiye ibyo bice bavugije induru bariruka batinya ko baza kugwirwa n’inzu.

Ubuyobozi kandi bwaburiye abaturage ko hari impungenge ko icyo kirunga gishobora kongera kuruka kuko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru italiki 06, Nzeri(9) hari habaye indi mitingito mu bice binyuranye by’iki gihugu.

Minisiteri y’Ubwikorezi yavuze ko guhagarika ingendo byagize ingaruka cyane ku ndege ziva cyangwa zijya muri Singapore, ndetse n’izindi ngendo mpuzamahanga zijya cyangwa ziva i Doha muri Qatar, Sydney muri Australia na Kuala Lumpur muri Malaysia.

Minisitiri w’Ubwikorezi, Dudy Purwagandhi, yavuze ko icyemezo cyo gufunga by’agateganyo ibindi bibuga by’indege cyafashwe nyuma y’ibizamini byagaragaje ko ivu ry’ikirunga ryakwirakwiriye mu cyerekezo cya West Java, agace gakoreshwa cyane n’indege iyo ziguruka.

Yasabye ibigo by’indege kwihutisha uburyo bwo gusubiza amafaranga abagenzi bafite amatike y’indege zahagaritswe, ndetse anasaba ibyo bigo guha amakuru ku gihe abagenzi bafite ingendo ziteganyijwe, kugira ngo hirindwe ubucucike bukabije ku bibuga by’indege.

Ikigo cya Indonesia gishinzwe iteganyagihe n’ikirere, BMKG, cyatangaje ko ivu ry’ikirunga ryageze ku butumburuke bwa metero 6.000 mu gice cya Java kiri mu burasirazuba bw’ikirunga, naho mu burengerazuba bwacyo, ku ruhande rwa Sumatra, rikagera kuri metero 15.000.

Ingendo z’indege zijya cyangwa ziva muri Singapore, ndetse n’izijya cyangwa ziva i Doha, Sydney na Kuala Lumpur nizo zahungabanye cyane.

Abayobozi bemeje ko nta tsunami iteganyijwe( uyu ni umuhengeri ukomeye wo mu nyanja uteza imyuzure ku bice bikikije inkombe) ishobora guterwa n’iruka ry’icyo kirunga.

Ibice byugarijwe ni ibiherereye ku Nyanja ya Sunda, hagati y’ibirwa bya Java na Sumatra.

Minisitiri w’Ubuzima yasabye abaturage bo mu turere twibasiwe kuguma mu ngo no kwambara udupfukamunwa birinda ingaruka ivu ry’ikirunga rishobora guteza ku myanya y’ubuhumekero, amaso n’uruhu.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Indonesia Kompas cyabitangaje, amashuri menshi yahagaritse imirimo imwe n’imwe ku wa Gatandatu, nyuma y’uko abanyeshuri n’abaturage batangaje ko ivu ry’ikirunga ryabateye kuribwa no kubabuka mu maso.

Bamwe mu barobyi na bo bahagaritse kuroba mu nyanja, bavuga ko amaso yabo yababazwaga n’ivu.

Umwe mu baturage witwa Aldi Candra Prayogi yabwiye icyo kinyamakuru ko yatangiye kubyiyumvamo kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Yavuze ko yumvaga ari nk’aho “’umusenyi wamwinjiye mu maso”, bityo akaba asigaye asuka mu maso umuti w’amazi ngo arebe ko yayoza, arekere aho kumurya.

Anak Krakatau, bisobanura ngo “Umwana wa Krakatoa”,   iki kikaba ikirunga cyagiye kiruka rimwe na rimwe kuva cyavukira mu nyanja mu ntangiriro z’ikinyejana gishize.

Cyadutse mu mwobo munini wasizwe n’iruka rikomeye ry’ikirunga cya Mount Krakatoa mu mwaka wa 1883.

Iki kirunga, kizwi kandi nka Anak Krakatoa, kigeze kuruka mu Ukuboza(12) 2018, bituma habaho umuhengeri ukomeye wo mu nyanja (tsunami) wahitanye abantu barenga 400, abandi benshi barakomereka, abandi nabo bava mu byabo ku nkombe za Sumatra na Java.

Abahanga mu bya siyansi basanze bimwe mu bice binini by’amabuye byarasandariye ku kirunga igihe cyarukaga, bikaba byari bifite uburebure buri hagati ya metero 70 na 90.

Mu nyanja ya Pasifika habamo kabutindi

Abahanga muri siyansi bavuga ko ikuzimu mu nyanja ya Pasifika habamo uruhererekane rw’ibirunga bikunze kuruka bigateza imitingiro na za tsunami zikomeye.

Aka gace k’isi ni ko kabamo ibirunga byinshi kandi biruka kurusha ibindi ku isi.

Ahi hantu mu Cyongereza bita Pacific Ring of Fire cyangwa Ceinture de Feu de l’Océan Pacifique, hari isangano ry’ibibuye biba mu nda y’isi bita ‘tectoniques de plaques’, bikaba mu nyanja ya  Pasifika ari nayo nini kurusha izindi ku isi.

Aho ibyo bibuye bihurira hafite uburebure bwa kilometero 40,000 ni ukuvuga intera iva mu Majyepfo ya Amerika y’Epfo ukagera muri Nouvelle-Zélande.

Hafi 90% by’imitingito yose ibaho ku isi ibera muri aka gace.

Nanone, aka gace karimo hafi 75% by’ibirunga biruka biri ku isi hose, bingana n’ibirunga bikora bigera kuri 452.

Inyanja ya Pasifika ifite ubuso bwa hafi miliyoni 165,25 km², igatwikira hafi 32% by’ubuso bwose bw’isi. Ni nini kurusha ubuso bw’ubutaka bw’imigabane yose y’isi uyibumbiye hamwe.

Iyi nyanja ihuza imipaka y’ibihugu byinshi byo muri Aziya, Oseyaniya, Amerika y’Amajyaruguru na Amerika y’Amajyepfo.

Ahantu harehare cyane mu bujyakuzimu ni ahitwa Mariana Trench, hafite ubujyakuzimu burenga km 11.

Twibukiranye ko hari ibirunga byazimye bitakuruka, urugero rwa hafi rukaba ikirunga cya Sabyinyo kiri mu Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *