Perezida Kagame muri Oman yakiranywe icyubahiro cyinshi binyuze mu guhabwa imodoka nyinshi zitukura zaherekeje iye y’umukara kandi ndende yamugejeje mu ngoro y’ubwami bwa Oman.
Yakiriwe n’umwami w’iki gihugu( babita Sulutani) Haitham bin Tariq Al Said mu ngoro iri ahitwa Salalah. Ubwo haririmbwaga Rwanda Nziza harashwe imizinga 21 yo kumwakirana icyubahiro no kubaha Abanyarwanda.
Uretse iyi mihango ya Leta, gukoresha imbunda mu ndirimbo n’imbyino gakondo na byo bifite amateka maremare muri Oman.
Bifitanye isano n’umuco wa Al Razha, umwe mu mbyino gakondo zikomeye z’iki gihugu zishingiye ku mateka y’ubutwari n’imigenzo y’intambara.
Mu bihe bya kera, Al Razha yakoreshwaga mu gukangurira abarwanyi, gutangaza intambara, kwizihiza intsinzi cyangwa kugaragaza ubushake bwo kurinda umuryango n’igihugu.
Abagabo bateraniraga hamwe, bakivuga ubutwari ari nako babyina indirimbo z’imihigo.
Uko imyaka yagiye ihita, intwaro gakondo nk’inkota n’ingabo zagiye zisimbuzwa cyangwa zunganirwa n’imbunda, cyane cyane izo mu bwoko bwa kera.
Kurasa imbunda mu gihe cy’imbyino byaje kuba uburyo bwo kugaragaza ubutwari, ubuhanga no guhuza ibikorwa by’ababyinnyi.
Iyo bikorwa mu ndirimbo z’igihugu cyangwa iz’urukundo rw’igihugu, imbunda zishobora no gufatwa nk’ikimenyetso cy’ubudahemuka ku gihugu n’ubushake bwo kukirinda.
Urusaku rwazo n’umwotsi bisubiramo mu buryo bw’ikigereranyo ishusho y’intambara zo mu mateka, bigatuma igikorwa kiba uburyo bwo kwibutsa abantu umurage w’abakurambere.
Uyu muco warakomeje nubwo uruhare rwawo mu ntambara rwagiye rucika.
Muri iki gihe, imbyino n’imihango nk’iyi bigaragara cyane mu birori by’igihugu, iminsi mikuru n’indi mihango ikomeye, aho bigaragaza ishema ry’umuco n’amateka ya Oman.
Hagati aho u Rwanda na Oman byasinyanye amasezerano abiri n’amasezerano y’ubwumvikane atandatu.
U Rwanda na Oman byasinyanye amasezerano abiri n’amasezerano y’ubwumvikane atandatu agamije kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu muhango wabereye ku Ngoro ya Al Hosn Palace i Salalah.
Aya masezerano yasinywe mu gihe Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Oman, aho yanagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Sultan Haitham bin Tariq Al Said.
Mu masezerano abiri yasinywe harimo ajyanye no gukuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi, iz’abakozi ba Leta n’izihariye, ndetse n’andi agamije kwirinda ko umusoro ku kintu kimwe wishyurwa inshuro ebyiri.
Aya masezerano yitezweho korohereza urujya n’uruza rw’abayobozi n’abakozi bafite izi pasiporo.
Perezida Kagame kandi yasuye inzu ndangamurage igaragaza amateka ya Oman yitwa Museum of the Land of Frankincense, iherereye mu Mujyi wa Salalah, mu Ntara ya Dhofar.
Kagame yazengurutse ibyumba bitandukanye bigize iyi nzu ndangamurage, ahabwa ibisobanuro birambuye ku biri muri iyo nzu.
Iyi nzu ndangamurage iherereye muri Al-Baleed Archaeological Park, ahantu hagize umurage ndangamurage wa UNESCO witwa Land of Frankincense.

Aka gace gafite amateka akomeye mu bucuruzi bw’imibavu, ikaba kimwe mu bicuruzwa by’ingenzi byatumaga Oman igirana ubucuruzi n’utundi turere kuva kera.
Oman News Agency yatangaje ko ibice by’ingenzi by’iyi nzu ndangamurage birimo icyumba cyibanda ku murage n’amateka ya Oman, ndetse n’ikindi cyerekana amateka y’ubucuruzi bwo mu nyanja n’uruhare bwagize mu iterambere ry’iki gihugu.
Uruzinduko rwa Kagame rwamuhaye umwanya wo kumenya birushijeho amateka ya Oman n’uruhare umubavu wagize mu mibereho bayo, ubucuruzi n’imibanire y’iki gihugu n’ahandi ku Isi.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na Oman ukomeje kwaguka, aho ibihugu byombi biri gushaka kongera ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi, ingufu, ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo.
Perezida Kagame kandi ateganyijwe gusura Razat Royal Farm kimwe mu bikorwa by’ingenzi by’ubuhinzi muri Dhofar.
Kagame kandi yahawe inkota yo kumwerekana ubufatanye igihugu cye gifitanye na Oman; nawe aha Sulutani wa Oman inkoni nk’ikimenyetso kiranga umuco w’Abanyarwanda wo gutunga no gutunganirwa.
Mu muco w’abaturage ba Oman inkota ni ikimenyetso cy’ubutwari n’ubugabo.
Mu mateka yayo, inkota yari ikimenyetso cy’umuntu ushoboye kurinda umuryango, igihugu n’icyubahiro cye.
Kuyitwara cyangwa kuyerekana mu birori gakondo bigaragaza umwanya, icyubahiro n’ububasha uwo muntu afite mu muryango mugari.
Kurinda igihugu: Mu mateka ya Oman, intwaro zari zifitanye isano no kurinda igihugu n’ubwigenge bwacyo.
Mu mateka ya Oman inkota zakoreshwaga cyane mu mbyino n’imihango gakondo, aho abantu bazitwazaga mu buryo bw’umuhango.
Ikindi kimenyetso cy’inkota cyari ubucuti n’icyubahiro runaka ahawe mu bandi, yaba ari umushyitsi w’imena( nk’uko bimeze kuri Perezida Kagame), bikaba uburyo bwo kumugaragariza icyubahiro, ikaze n’ubucuti.
Ikindi gishimishije ni uko inkota n’ibindi bikoresho by’intwaro gakondo bigaragara mu mbyino z’Abanya-Oman, cyane cyane mu birori by’igihugu n’ibirori gakondo.
Perezida Kagame nawe yahaye Sulitani igishushanyo cy’intore z’u Rwanda, intore zikaba ziri no mu bigize umurage wa UNESCO ugomba kubungwabungwa ku rwego mpuzamahanga.


Zahoze ari ikirango cy’ubutwari bw’Abanyarwanda kandi n’ubu ziracyari ingenzi mu migenzereze y’ubupfura bw’Abanyarwanda.
Hari n’amakuru avuga ko yatumiye Sulutani kuzasura u Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Oman ni nawe uruhagarariye mu Misiri, uwo akaba ari CG Ambasaderi Dan Munyuza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, haraba ikiganiro kihariye bita tête-à-tête.
Amafoto@Village Urugwiro

