Perezida Paul Kagame yasuye Razat Royal Farm i Salalah, ahantu nyaburanga mu ntara ya Dhofar ho muri Oman, hari ubuhinzi bugezweho by’indabo, ibidukikije, kubungabunga amateka no gukorerwaho ubukerarugendo.
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yasobanuriwe amateka y’ubu busitani, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bihakorerwa n’uburyo ikoranabuhanga ryifashishwa mu kongera umusaruro nk’uko Ibiro ntaramakuru bya Oman byitwa Oman News Agency byabyemeje.
Razat Royal Farm ifite ubuso bungana na hegitari hafi 439, muri zo hafi 364 zikaba zihingwaho.
Ni imwe mu mitungo igenzurwa n’Urwego rushinzwe ibikorwa by’Ingoro y’Umwami wa Oman.
Kimwe mu bintu by’ingenzi biyiranga ni ubwinshi bw’imyaka n’ibiti bihingwamo. Ibimera bihateye byiganjemo urutoki, hagakurikiraho ibihingwa bita ‘coconuts’ n’amapapayi, imizabibu, urusenda, indimu zo muri Oman n’izindi mbuto zizwiho kwihanganira kuba mu turere dushyuha.
Hari kandi ubwoko bw’imineke yitwa Razat, bwitiriwe ubu busitani nyuma yuko butangiye kuhera ku bwinshi, muri ubu busitani kandi hari n’ahahunikwa ubwoko butandukanye bw’iyi mineke mu rwego rwo kubungabunga umwimerere wayo no guteza imbere ubushakashatsi mu buhinzi.
Ubu busitani kandi bubitse ibisigaratongo by’amateka ya Oman.
Harimo imashini zihinga bita torotoro(tractors) zo mu myaka yo mu 1950.
Byemezwa kandi ko amazi yo kuhira iyi myaka ava ku isoko rya Razat, agakoreshwa binyuze mu miyoboro gakondo n’igezweho ya Aflaj.
Razat Royal Farm ntabwo ikiri ahantu ho gukorerwa ubuhinzi gusa kuko kuva muri Kanama(8) 2025, yafunguriwe ba mukerarugendo baturutse imihanda yose ,batemberezwa mu nzira yabugenewe ibanyuza mu mirima, ibiti n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi bihakorerwa.
Abahasura bashobora kandi kubona inyamaswa n’inyoni bitandukanye, harimo amafarashi aba mu bihugu by’Abarabu yitwa Chéveaux Arabes n’inyamaswa yitwa Arabian Oryx.
Ifoto@Village Urugwiro
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW

