Abakorera Ku Giti Cyabo Hari Ibyo Bemeranyije Na Leta

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Bamwe mu bikorera baje muri uyu mwiherero uri burangire kuri iki Cyumweru.

Abahagarariye abandi mu rugaga rw’abikorera ku giti cyabo baturutse hirya no hino, bahuriye mu Bugesera baganira n’abafata ibyemezo bya politiki mu bukungu n’ubucuruzi babibutsa ko intego y’u Rwanda mu mwaka wa 2050 ari uko serivisi zose zihabwa abaturage zinoga.

Abagera kuri 200 bo muri ruriya rugaga nibo bahuye na Minisitiri y’ubucuruzi n’inganda Prudence Sebahizi, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, abayobozi ba RPPA, RAB, RGB,  RDB, RSB, Rwanda FDA, RURA n’ibindi bigo baganira uko bakorana mu gutuma intego z’u Rwanda mu mwaka wa 2050 zizagerwaho.

Ni umwiherero witabiriwe n’abantu 200.

Uyu ni umwaka igihugu cyiyemeje kuzaba gifite abaturage bafite amakoro ari hejuru kuko buri Munyarwanda azaba yinjiza ku mwaka $12,000.

Muri iki gihe, numusaruro mbumbe w’igihugu utuma buri muntu ugituye abarirwa amadolari($) arenga gato $1000 ku munsi, ibi bikaba bigize icyo abahanga mu bukungu bita GDP Per capita ni ukuvuga umusaruro mbumbe w’igihugu wose uwusaranganyije abagituye ayo buri wese yaba afite.

Mu mwiherero wahuje abayobozi bashya ba PSF ku rwego rw’igihugu na bagenzi babo bahagarariye abandi mu gihugu na Minisiteri zivugwa haruguru, bibukijwe inshingano bafite mu gufasha igihugu kugera ku cyerekezo cyihaye.

Umwe mu bawitabiriye wavuganye na Taarifa Rwanda, yavuze ko abayobozi babo ku rwego rw’igihugu -bamaze mu nshingano hafi amezi atatu -baganirijwe bibutswa icyo PSF ari cyo, nibyo ishinzwe muri rusange.

Jean Claude Shirimpumu wungirije uyobora ishami( cluster) ry’abikorera ku giti cyabo bakora mu buhinzi n’ubworozi avuga ko abagize iyo komite bibukijwe ibyo bazibandaho mu kazi kabo.

Ati: “ Ibyo rero bifasha abantu kwinjira mu nshingano bazi neza icyo bagiye gukora.”

Nubwo buri wese mu bagize iyi Komite atazana imihigo ye muri manda y’imyaka itatu baba bagiye kuyobora, ntibibuza ko abagiye kuyobora uru rugaga bemereye inzego za Leta kuzanoza serivisi basanzwe baha ababagana.

Ikibazo cya serivisi itanoze kiri mu bikunze kunengwa abikorera ku giti cyabo n’abayobozi cyane cyane abo mu nzego z’ibanze.

Shirimpumu ati: “Leta ishyiraho icyerekezo ariko gishyirwa mu bikorwa n’abikorera. Ubwo rero iriya mirongo minini, NST na vision ya 2050 abikorera bagomba kuyisobanukirwa.”

Jean Claude Shirimpumu.

Abikorera ku giti cyabo kandi basezeranyije Leta kuzayifasha mu kunoza uko ubuhinzi bukorwa, hirindwa ko abahinzi bazakomeza kumva ko imvura yonyine ari yo izatuma beza.

Kubera ko uru rwego rugira uruhare mu gutunga abaturage no mu kwinjiriza igihugu amadovize binyuze mu kohereza hanze ibirukomokaho, abakora muri uru rwego bavuga ko biyemeje kuzagira uruhare urwo ari rwo rwose mu kuzamura ubwiza bw’ibikomoka ku buhinzi.

Basezeranyije Leta kuzagira uruhare mu kongera ubuso bwuhirwa hagamijwe kongera umusaruro.

François Twagirumukiza uyobora Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo ku rwego rw’igihugu yasezeranyije inzego za Leta ubufatanye mu bishoboka byose kugira ngo serivisi zizanoge kandi n’imikoranire mu bindi byose izazamurirwe urwego.

Twagirumukiza muri Werurwe 2026 nibwo yasimbuye Jeanne Françoise Mubiligi.

François Twagirumukiza uyobora Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo ku rwego rw’igihugu.

Ni umushoramari uzwi mu Rwanda, akaba yungirijwe na Jean Claude Uwizeyemungu nka  Visi Perezida wa mbere na Diane Mukasahaha Kamanzi  ukora nka Visi Perezida wa kabiri wa PSF.

Umuyobozi wa PSF yagize ati: “Ni umwanya mwiza kandi wo kuganira kuri za Politike, amategeko n’amabwiriza hasuzumwa ibyahinduka mu gushyigikira iterambere  ry’igihugu ryihuse, kumvikana kuri gahunda yo guteza imbere umuco wa serivise nziza,  kugena ingamba z’imikorere yashoboza u Rwanda  guhangana n’ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’imiyoborere n’imibanire hirya no hino ku isi, no gutegura gahunda y’Ibikorwa n’uko izubahirizwa .”

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prudence Sebahizi yavuze ko uyu mwiherero ari umwanya wo kwiyibutsa umukoro abagize PSF bafite no kungurana ibitekerezo ku buryo ugomba gushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prudence Sebahizi.
Minisitiri Ambasaderi Christine Nkulikiyinka
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *