U Rwanda Na Oman Bemeranyije Gufungura Ambasade Ku Mpande Zombi 

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

U Rwanda na Oman byemeranyije ku ngamba zo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, zirimo no gufungura Ambasade muri buri gihugu, mu rwego rwo kongera ubufatanye mu by’ubukungu, ubucuruzi n’indi mirimo ihuza impande zombi.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Perezida Paul Kagame muri Oman, kuva ku wa 7 kugeza ku wa 8 Nzeri(9) 2026, ku butumire bwa Sultan Haitham Bin Tarik.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame na Sultan Haitham bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Impande zombi zagaragaje ko zifuza kongera imikoranire mu ishoramari, ubwikorezi, ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ibikoresho n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, itumanaho ndetse na serivisi z’imari n’amabanki.

U Rwanda na Oman kandi byemeranyije gushyiraho Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi ndetse n’Inama y’Ubucuruzi ihuriweho, bizafasha gukurikirana no guteza imbere imishinga y’ubufatanye muri uru rwego.

Muri uru ruzinduko kandi hanasinywe amasezerano arimo ayerekeye gukuraho viza ku bafite pasiporo z’akazi za Leta, amasezerano yo kwirinda gusoresha inshuro ebyiri ndetse n’amasezerano y’ubwumvikane mu bijyanye n’ubuhinzi, umurimo, ibikoresho n’ubwikorezi, ishoramari n’iterambere ry’ibyambu by’ubutaka.

Abayobozi bombi kandi baganiriye ku bibazo mpuzamahanga n’iby’umutekano mu karere, banemeranya ko ibibazo bikwiye gukemurwa binyuze mu biganiro n’amahoro, hubahirizwa amahame y’amategeko mpuzamahanga.

Perezida Kagame yashimiye Oman uruhare igira mu guteza imbere ibiganiro n’amahoro mu karere, mu gihe Sultan Haitham yashimye uruhare rw’u Rwanda mu gushaka umutekano n’ibisubizo by’amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ku musozo w’uruzinduko, Perezida Kagame yashimiye Sultan Haitham n’abaturage ba Oman uburyo bamwakiriye, anamutumira kuzagirira uruzinduko mu Rwanda.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na Oman ukomeje kwaguka, aho ibihugu byombi biri gushaka kongera ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi, ingufu, ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo.

Kugeza ubu, Ambasade y’u Rwanda muri Oman ikorera mu Misiri n’aho iya Oman mu Rwanda iba i Nairobi muri Kenya.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *