Ingabo Za Tanzania Zasuye Ingoro Yo Kubohora U Rwanda Ku Mulindi

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Iyi ndake iba mu Karere ka Gicumbi.

Ku munsi wayo wa kabiri, Inama ya 16 y’Abayobozi b’Ingabo zikorera ku umupaka uhuza u Rwanda na Tanzania zo muri RDF na bagenzi babo bo muri Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka n’ingabo za  Tanzania (TPDF) basuye ingoro ndangamurage wo kubohora u Rwanda iri ku Mulindi mu Kararere ka Gicumbi.

Ni ingoro ifite n’indake Perezida Paul Kagame yabagamo ubwo yayoboraga ibikorwa bya gisirikare na politiki byo kubohora u Rwanda.

Abasirikare bo muri Tanzania bahasuye bagize Brigade ya 202 iyobowe na  Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, uyobora Brigade ya 202.

Amakuru Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yashyize kuri X, avuga ko urwo rugendo rwatumye ingabo za Tanzania zisobanukira by’imbonankubone uko ibikorwa  byo kubohora u Rwanda byakorewe muri ako gace n’ahandi byagenze.

Haranditse hati: “…Uru ruzinduko rwahaye izo ntumwa umwanya wo kumenya no gusobanukirwa birushijeho amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda. Rwanagarutse kandi ku bintu by’ingenzi byaranze urwo rugamba, ahantu h’amateka ndetse n’ibikorwa by’ingenzi byagize uruhare mu rugendo rwo kwibohora.”

Basuye ikibuga abasirikare n’abasivile bari ku Mulindi bakiniragaho, bakahacinyira n’akadiho.

Ingabo za Tanzania zigize iriya Brigade ziri mu Rwanda mu nama ya 16 y’abayobozi b’ingabo zikorera ku mupaka uhuza ibihugu byombi u Rwanda na Tanzania, ikaba yaratangiye kuva taliki 9 ikazarangira kuri uyu wa Gatanu italiki 11 Nzeri(9) 2026, mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Uburasirazuba.

Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi b’Ingabo z’ibihugu byombi bari mu bice byo ku mupaka basangiye, kugira ngo baganire ku bibazo by’umutekano no kurushaho gushimangira ubufatanye.

Itsinda ry’Ingabo za Tanzania riyobowe na Brigadier General Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi wa Brigade ya 202 mu ngabo za Tanzania (TPDF), wakiriwe na Major General Ruki Karusisi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo za z’U Rwanda (RDF).

Amafoto@RDF

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *