Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika ikwiye kutemera kuba umugenerwabikorwa gusa mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu by’isanzure, ahubwo ikagira uruhare mu bushakashatsi, ikoranabuhanga no gufata ibyemezo bigena imikoreshereze yaryo ku rwego mpuzamahanga.
Yabigarutseho ubwo i Paris mu Bufaransa, aho yifatanyije n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu gutangiza Inama Mpuzamahanga ku Isanzure (International Space Summit), yabaye ku wa 9 n’uwa 10 Nzeri(9) 2026.
Mu ijambo rye ,Perezida Kagame yerakanye ko ubukungu bushingiye ku Isanzure buri kwihuta, bitewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ikoranabuhanga, ikoranabuhanga rishya ndetse n’uruhare rw’ibigo by’abikorera bidasiba kwiyongera.
Yavuze ko Afurika ifite abaturage benshi bakiri bato kandi bagenda barushaho guhuzwa n’ikoranabuhanga, bityo ko ifite amahirwe yo kubyaza umusaruro uyu murongo mushya w’iterambere.
Ati: “Afurika igamije kugira uruhare rwuzuye muri iri terambere, rutari urw’uhabwa ikoranabuhanga rishingiye ku Isanzure gusa, ahubwo ari nk’urw’utanga umusanzu mu bumenyi, ubushakashatsi no gufata ibyemezo ku rwego mpuzamahanga.”
Kagame yavuze ko u Rwanda ruri gukoresha ikoranabuhanga ry’Isanzure n’ubwenge buhangano mu bikorwa birimo ubuhinzi, ibikorwa remezo no guhangana n’ibiza.
Yagaragaje kandi ko u Rwanda rufite ibikorwa remezo byakira amakuru y’ibyogajuru bifasha abakoresha serivisi z’Isanzure ku rwego mpuzamahanga, bityo rukagira uruhare mu kongera ubushobozi bw’akarere ruherereyemo.
Kagame kandi yagaragaje impungenge z’uko uko ibyogajuru bikomeza kwiyongera, irushanwa ku byerekeye imirongo ikoreshwa mu itumanaho n’ahashyirwa ibyogajuru na ryo ryiyongera, bigashyira ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu kaga ko kutabona umwanya uhagije.
Yasabye ko hashyirwaho amategeko asobanutse kandi agashyirwaho mu buryo bunogeye ibihugu byose, ndetse asaba ko hakongerwa ubufatanye mu bushakashatsi no mu ikwirakwizwa ry’ikoranabuhanga.
Perezida Kagame yanashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’u Bufaransa, u Burayi n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere ubufatanye mu byerekeye isanzure, hagamijwe ko iri terambere ritongera ubusumbane busanzwe mu bindi bice by’isi.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere yateguwe n’u Bufaransa bufatanyije n’u Budage, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku isi n’abafatanyabikorwa, igamije kwiga ku hazaza h’iterambere ry’ibikorerwa mu isanzure n’uko byabyazwa umusaruro mu buryo buboneye.

