Abantu 25 Bazize Inkongi Yadutse Mu Bwato Mu Bushinwa

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Ubu bwato bureshya na metero zirenga 100.

Ubwato bwari butwaye imizigo buva ku cyambu cya Qingdao mu Burasirazuba bw’Ubushinwa bwafashwe n’inkongi abantu 25 bari barimo barapfa, abandi barakomereka.

BBC yanditse ko muri bo harimo abagera kuri 17 batabawe, muri bo hakabamo batanu bahiye bikomeye bajyanwa mu bitaro, ariko nyuma byaje kuvugwa ko ubuzima bwabo butari mu kaga gakomeye.

Televiziyo y’Igihugu y’u Bushinwa, CCTV, yatangaje ko ubwo bwato bwari butwaye abantu 42 igihe inkongi y’umuriro yatangizwaga.

Inkongi yabwadutsemo ubwo ababushinzwe bari bari kubusukura, kubusana no kureba niba bukora neza, iyo nkongi ikaba yabaye ahagana 11h15 yo muri iki gice cy’Ubushinwa, hari 05:15 za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda.

CCTV yatangaje ko umuriro wazimijwe nyuma y’amasaha arenga atatu barwana nawo.

Amafoto yashyizwe ahagaragara n’ibitangazamakuru bya Leta y’u Bushinwa agaragaza ko ubwo bwato bwitwa Ocean Melody, bukaba ubwato burebure kuko bureshya na metero 190, bufite ibendera rya Liberia.

Amakuru yo ku rubuga rukurikirana ingendo z’ubwato bwo hirya no ku isi, MarineTraffic, agaragaza ko bwageze i Qingdao ku wa 31 Kanama(8) 2026.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yasabye ko hakorwa ibikorwa byihutirwa byo gushakisha no gutabara abantu bashobora kuba bagifungiranye muri ubwo bwato.

Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, Li Qiang, na we yasabye ko ibikorwa byo gutabara byihutishwa, anashimangira ko hagomba gukumirwa ibindi byago bishobora gukurikiraho.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana icyateye inkongi, gusa umwe mu babonye ibyabaye yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko yabonye umwotsi mwinshi uzamuka mu bwato, ariko ko nta guturika yumvise.

Qingdao ni umwe mu mijyi ikomeye y’ubucuruzi mu Bushinwa kandi icyambu cyaho kiri mu byambu bikora cyane ku rwego mpuzamahanga.

Iyi nkongi ibaye nyuma y’igihe kitageze ku kwezi habaye iturika mu ruganda rukora ubwato mu Ntara ya Fujian, mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bushinwa, aho umukozi wari mu bikorwa byo gutabara yapfuye, abandi 12 barakomereka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *