Abana 24 bigaga mu mashuri abiri bapfuye bishwe n’inkongi yibasiye agace ka Chimpunda mu mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Amakuru yatangajwe mu ijoro ryacyeye, avuga ko abahitanywe n’iyi nkongi barimo abakobwa 19 n’abahungu batanu.
Radio Okapi yanditse ko umuriro watangiye mu gicuku saa munani ukwira mu gace kari hafi y’amashuri abiri ya Ujamaa Primary School na Furaha Secondary School.
Usibye amashuri, inkongi yibasiye n’ingo zigera kuri 300 zubakishijwe imbaho.
Abayobozi bavuze ko bamwe mu bana bapfuye bazize kubura umwuka bitewe n’umwotsi wabazibiranyije, mu gihe abandi bapfiriye mu kavuyo katewe no gukandagirana babyigana ngo barebe ko basohoka badahiye.
Patrice Buduge, umwe mu bayobozi baho, yavuze ko ubwo abana bageragezaga guhunga umuriro habayeho gusunikana no gukandagirana, bamwe bagwa hasi bahera umwuka, batakaza ubwenge.
Umukozi mu kigo nderabuzima cyo muri Bukavu yavuze ko bakiriye abanyeshuri bagera kuri 50 harimo n’abarimu bafite ibibazo bikomeye byo guhumeka.
Hari abaguye aho inkongi yabereye, abandi bapfira mu bitaro.
Abayobozi bavuze ko abantu 29 bakomeretse bari kwitabwaho n’ibigo nderabuzima, barimo 21 bari mu bitaro by’indembe.
Ku bitaro bya Kadutu General Hospital hagiye abarwayi 17 bafite ibikomere bikomeye, mu gihe abandi bane bari kuvurirwa ku bitaro bya Bukavu Provincial General Hospital.
AFC/M23, umutwe uyobora Bukavu kuva muri Gashyantare(20 2025, watangaje ko amakipe y’ubutabazi yoherejwe guhangana n’inkongi no gufasha abagizweho ingaruka.
Watangaje kandi ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye umuriro.
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, umuriro wari umaze kuzima, ariko umwots wakomeje kuzamuka uturuka mu nzu zahiye.
Abaturage n’abakozi bo kwa muganga bemeje ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera, kuko hari abakomeretse bikomeye.
Iyi nkongi ibaye mu gihe Bukavu iherutse kwibasirwa n’izindi nkongi, aho imwe yabaye mu mpera z’icyumweru gishize yatwitse inzu zirenga 45.
Amashusho Taarifa Rwanda yahawe n’umwe mu baturage bo muri Bukavu arerekana abana baryamye hasi bambaye imyenda y’ishuri batabasha guhumeka neza.
Hari abo abarimu bari baje kureba niba bagihumeka.
Ubukana bw’uriya muriro bwatuma umuntu akeka ko hari abandi bashobora kuza kubura ubuzima.
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW

