Rwagati mu Bushinwa ahitwa Wangu havumbuwe ikirombe cya zahabu ubutegetsi bwa Beijing buvuga ko ari cyo cya mbere kinini ku isi. Bagenekereje basanga gifite agaciro ka miliyari $80.
Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’imiterere y’isi bita Geology kitwa Geological Bureau of Hunan kivuga ko ikirombe cy’ahitwa Wangu kirimo zahabu ipima toni 1,000.
Abahanga mu miterere y’isi bavuga ko kiriya kirombe gifite ahandi hagishamikiyeho haherereye zahabu hagera kuri 4o kandi hose hataracukurwa na rimwe.
Ubwaho hashobora kuboneka toni 300 za zahabu kandi hari abakeka ko hari ahandi mu bindi bice by’Ubushinwa hari ayo mabuye y’agaciro kenshi ndetse hari umuhanga witwa Chen Rulin uvuga ko zahabu yo muri kiriya gice ari nyinshi ku buryo umuntu ashobora kuyirebera hejuru.
Igenekereza muri iki gihe ryemeza ko toni 1000 za zahabu ari zo ‘zishobora kuba ziri’ muri kiriya kirombe, zikaba zifite agaciro ka miliyari $80 ni ukuvuga miliyari 600 z’amafaranga akoreshwa mu Bushinwa bita Yuan.
Ingaruka zo kuvumburwa kw’iki kirombe ni uko ibicoro bya zahabu ku isoko mpuzamahanga byahise bizamuka.
Twabibutsa ko ubusanzwe igiciro cy’iri buye gihinduka buri kanya.
Iyo ukibaze ku idolari ry’Amerika, usanga ikilo kiba kiri hagati ya $1,911 na $2,075 bivuze ko ari amafaranga ari hagati ya Fw 1,000,000 na Frw 2,000,000 arenga ho make.
Kuba igiciro cya zahabu cyazamutse ntibyatewe gusa no kuvumbura kiriya kirombe, ahubwo bifitanye isano n’ibibazo by’umutekano muke uri mu Burayi n’ahandi mu bihugu bikize ku isi.
Kuva bimenyekanye ko muri Wangu habonetse kiriya kirimbe, Ubushinwa bwahashoye miliyoni 100 z’ama Yuan ngo habanze hasuzumwe uko zahabu yose ihari ingana.
Ubushinwa ni cyo gihugu cya mbere ku isi gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinshi kandi bukoranwa ikoranabuhanga.
Mu mwaka wa 2023 bwihariye 1/10 cya zahabu yose yacukuwe ku isi.
Bucukura amabuye yiganjemo afitiye akamaro inganda zikora ibyuma bitanga amashanyarazi akoreshwa mu modoka, mudasobwa no muri telefoni zigezweho.
Ni nabwo bwa mbere ku isi bukora kandi bukagurisha hanze ibikoresho by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikoranye ikoranabuhanga rihambaye kurusha irindi.
Icyakora sibwo bwa mbere bukize ku isi kuko Leta zunze ubumwe z’Amerika zikiri imbere yabwo.