Gatsibo: Hari Ababyeyi Bahingira Ishuri Bikaba Minerivali Y’Abana

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Mu Murenge wa Rugarama muri Gatsibo hari Ishuri ry’Urwunge rw’amashuri rwa Rugarama (G.S Rugarama) rivuga ko mu rwego rwo gutuma nta mwana utiga, ababyeyi badafite amikoro ahagije bahingira ishuri bigafatwa nk’ubwishyu bwa Minerivali y’abo bana.

Ababyeyi bahingira ikigo mu gihe cy’amasaha atanu mu Cyumweru, ubuze uko aza akohereza umusimbura cyangwa insimburamubyizi.

Ubwo buryo bwatumye ikigo kibika amafaranga menshi cyari bugure imboga cyangwa imbuto zo kugaburira abanyeshuri.

Hejuru y’ibyo, hiyongeraho gahunda ubuyobozi bw’iki kigo yo kwibutsa abana ibyo bize ku munsi wabanje binyuze mucyo bise ‘ Ejo nize iki?

Mu kiganiro yagiranye na Taarifa Rwanda, Umuyobozi w’iki kigo witwa Habarugira yagize ati: “Twashyizeho gahunda yitwa Ejo nize iki? Aho tubyaza umusaruro igitondo (Morning Assembly) tugatungura abanyeshuri tubabaza ibyo bize ejo, bigatuma muri mwana aza hari icyo yasubiyemo, yibuka.”

Birumvikana ko hari abaza batabyibuka cyangwa babyitaranya, gusa intego ya buri wese iba ari iyo kuzirikana amasomo.

Izo gahunda nk’uko abivuga ziri mu zatumye ikigo cye gitsindisha hafi ku ijana ku ijana.

Hari ndetse amasomo abanyeshuri bujuje neza neza arimo imibare, ubutabire n’ibinyabuzima batsinze 100% naho mu ndimi hagatsinda abana 24 kuri 26.

Gutsinda kwabo kandi ngo gushingiye no kuba abana bagaburirwa neza bari ku ishuri, bakazinduka bagasubiramo amasomo mbere y’uko atangira.

Ababyeyi bagize uruhare rukomeye kubera ko basinyanye imihigo n’ikigo yo gufasha abana mu rugo ugize n’imbogamizi agahamagara mwalimu wigisha umwana akamwunganira.

Kubera ko iki kigo kitaruye ikigo nderabuzima, hari abarimu bahuguwe mu gutanga ubuvuzi bw’ibanze, bafite inshingano yo guha umwana izo serivisi mbere y’uko agezwa kwa muganga.

Iyo ubuzima butagenze neza, bashaka motari uba usanzwe ukorana n’ikigo akamugeza aho avurirwa.

Deregiteri Habarugira ati: “Iyo arwaye twifashisha umwarimu wahuguwe ku buzima bw’abana bato akifashisha icyumba dufite tubakiriramo nyuma tugahamagara umubyeyi kugira ngo yitegure kujya kwa muganga.

Nk’ikigo dufata umumotari akajyana umwana kwa muganga aho umubyeyi aba amutegereje, abakomerekeye byoroheje ku ishuri, twaguze Fast Aid Kit ku bufatanye na Croix Rouge.”

Babigeraho mu buryo butoroshye

Kugera aho ikigo Groupe Scolaire Rugarama giherereye biragoye kuko kuhagera hari ubwo bisaba guca mu wundi murenge.

Iyo imvura iguye umuhanda urangirika cyane kubera kutagira imiferege ifata amazi, kandi ibyo bitera abana benshi ubwoba bakaba basiba ishuri.

Iki kigo kandi nta mudasobwa kigira ndetse n’izo bagihaye zabuze amashanyarazi yo kuzikoresha.

Diregiteri Habarugira Julien ati: “Kutagira computers bidindiza ireme ry’uburezi kubera ko amasomo y’iki gihe yibanda ku koranabuhanga”

Umuyobozi w’iki kigo

Hari amasomo asaba gukora imikorongiro asaba ko haba hari mudasobwa ariko kubera ko ntazihari, abarimu bo muri kiriya kigo bakoresha telefoni bakigisha abana ikoranabuhanga.

Abajijwe icyo asaba Akarere, Habarugira Julien avuga ko Akarere gakwiye kubafasha kubona mudasobwa, amashanyarazi na laboratwari zo gukoreramo ubushakashatsi.

Icyakora ngo Akarere ka Gatsibo katangiye kubegereza amashanyarazi ndetse ngo hari ibiti bamanikwaho intsinga zayo byamaze kwegerezwa ikigo.

Hari mudasobwa zidakora kuko nta mashanyarazi.

Mudasobwa zo zizahagezwa ari uko amashanyarazi yahageze.

Ifoto ubanza: Habarugira ari kumwe na Komite y’ababyeyi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *