Urukundo Rudahamye Rwa Harmonize Na Kajala Rutuma Abagore Batizera Harmonize

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Harmonize na Frida Kajala

Harmonize yahishuye uko umubano we na Frida Kajala wamusigiye isomo rikomeye ku buryo no kugeza ubu atinya kongera gukunda.

Ibi Harmonize yabitangarije Tuuko News yo muri Kenya mu kiganiro yayihaye  ku wa 11 Nzeri 2026, baganira kuri byinshi birimo n’iby’urwo rukundo.

Uyu muhanzi yavuze ko gutandukana kutabaye mu buryo bw’amakimbirane, ahubwo ko bombi bicaye bakabiganira, bakanzura ko umubano wabo uhagaze nabi, ko udakwiye gukomeza.

Ati: “Nta marangamutima mabi hagati yacu. Ni abantu bakuru bicaye bafata umwanzuro bati ‘ibi ntibikora, reka tubireke.”

Harmonize yavuze ko kuba yaragiye atandukana na Kajala inshuro nyinshi bakongera gusubirana byagize ingaruka ku cyizere yagirirwaga n’abakobwa, ndetse kugira undi bakundana ngo ntibimworoheye.

Ati:“Byajyaga biba gutyo, tugatandukana tukongera tugasubirana. Natakaje icyizere, kandi ntekereza ko impamvu ari njye.”

Yavuze ko amateka ye na Kajala yatumye abagore batinya kugirana na we umubano w’urukundo ukomeye, kuko bamwe baba bakeka ko ashobora kongera gusubira ku wahoze ari umukunzi we.

Yagize ati: “Biragoye cyane kubona umuntu ugukunda by’ukuri aziko Kajala akiri hanze hariya.”

Harmonize yavuze ko kuri ubu yahisemo gufata umwanya wo kwisobanukirwa no kwiyubakamo icyizere aho guhita ashaka undi mukunzi.

Ari hafi kandi gusohora alubumu, ibi nabyo bikaba mu biri gutuma ahuga, ntabone umwanya wo kujya mu gukundana.

Yavuze ko adashaka ko ubuzima bwe bw’urukundo buhinduka igikoresho cyo kwamamaza umuziki we, ahubwo ko ashaka ko ibikorwa bye ari byo bimuvugira.

Ku rundi ruhande, mu minsi ishize Kajala yigeze gushimira Harmonize ku nkunga yamuhaye mu bihe bikomeye.

Yigeze kuvuga ko ubwo yari afite ikibazo cyo kwishyurira umwana we amafaranga y’ishuri, Harmonize yemeye kumufasha.

‎Harmonize na Kajala bakundanye bwa mbere hagati ya 2020 na 2021, birasakuza mu itangazamakuru, nyuma bongera gusubirana mu mwaka wakurikiyeho ariko nabwo ntibatindana.

Nyuma y’igihe bacecetse muri 2025 nibwo basubiranye, anongera kumwambika impeta y’urukundo mbere yuko bongera gushwana mu ntangiriro za 2026.

Kuva ubwo kugeza ubu, Umunya Tanzania Harmonize ntarabona undi mugore wakwemera kumuha umutima we ngo bakundane.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *