Uburundi Bushaka Kurangaza Amahanga- Nduhungirehe

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Olivier Patrick Nduhungirehe ubwo yari mu nama yiswe The 4th EAC Regional STI Conference | Kigali, 30, Werurwe, 2026

U Rwanda rwongeye kwamagana ibirego bya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, by’uko rugambiriye gutera u Burundi.

Kigali ivuga ko ibyo bigamije “kuyobya uburari no kurangaza amahanga”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye ikinyamakuru Mama Urwagasabo ko u Rwanda rwatunguwe no kumva Perezida Ndayishimiye avuga mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi.

Ndayishimiye yabivuze ubwo yari mu kiganiro yagiranye na BBC ku wa 25, Werurwe(3) 2025, aho yavuze ko afite “amakuru yizewe” ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi.

Yavuze ariko ko igihugu cye kidafite umugambi wo gutera u Rwanda, ahubwo ko gishaka gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro.

Ati: “Ubu nta mugambi dufite wo gutera u Rwanda. Turashaka gukemura icyo kibazo binyuze mu biganiro.”

Perezida Ndayishimiye yanashinje u Rwanda gushyigikira umutwe wa Red Tabara umaze igihe ukorera mu Burundi, avuga ko uyu mutwe ufite imikorere isa n’iya M23 yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko icyatangaje u Rwanda kurushaho ari amagambo ya Perezida Ndayishimiye avuga ko mu mezi atanu yari ashize habaye ibiganiro hagati y’inzego z’u Rwanda n’iz’u Burundi, aho ngo byanagejeje ku kuba u Rwanda rwemera gutanga abantu rucumbikiye bashinjwa uruhare muri coup d’état yo mu 2015 .

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nta biganiro nk’ibyo byabaye muri 2026.

Ati: “Ibyo byaradutangaje cyane kuko nta byabayeho kuko muri uyu mwaka wa 2026 nta biganiro byigeze biba hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”

Yavuze ko ibiganiro kuri abo bantu byabaye mu myaka yashize, aho u Burundi bwari bwahawe ibyo bugomba kubanza gukora kugira ngo ibiganiro bikomeze.

Ati: “Ibyo biganiro hagati yacu bavuga bigamije kubashyikiriza abashatse guhirika ubutegetsi bwabo byabaye kera, hashize imyaka nk’itatu.”

Nduhungirehe yavuze ko u Burundi butigeze bukora ibyo bwagombaga gukora, bityo ko bidakwiye kuvugwa ko u Rwanda rwigeze rutanga isezerano ryo kubushyikiriza abo bantu.

Ati: “Icy’ingenzi ni uko kuvuga ko hari ibyo twabemereye atari byo kubera ko ibyo biganiro bitabaye.”

Ikibazo ntabwo ari abo bantu

U Rwanda kandi ruvuga ko ikibazo cy’umutekano mu karere kidakwiye guhabwa urwitwazo ku bantu bashinjwa ibyabaye mu Burundi mu 2015.

Nduhungirehe yavuze ko bamwe mu bantu u Burundi bushaka bashobora kuba barahungiye no ‘mu bindi bihugu’, bityo ko hari amategeko mpuzamahanga agenga ibijyanye n’impunzi n’abantu bashaka ubuhungiro.

Yavuze ko u Burundi budashobora gusaba ko abo bantu bashyikirizwa ubutabera bwabwo mu gihe ubwabwo butubahirije ibyo bwari bwasabwe mu biganiro byabanje.

Ati: “Niba abantu baraduhungiyeho hari amategeko mpuzamahanga abigenga. Ntabwo rero Guverinoma y’u Burundi iza ikavuga ngo muduhe abo bantu ndetse mwajya no mu biganiro, yagira ibyo isabwa ntibikore.”

Kuri Kigali, ngo gukomeza gushyira imbere iki kibazo bishobora gutuma amahanga atita ku kibazo cyagutse cy’umutekano mu karere k’Ibiyaga bigari.

Nduhungirehe yavuze ko ibyo ari “ukuyobya uburari no kurangaza amahanga”, kuko ikibazo gihangayikishije Akarere ari umutekano muke ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa DRC.

Yunzemo ati: “Ibyo byose ni ukuyobya uburari no kurangaza amahanga kuko ikibazo akarere gafite nta nubwo ari n’icyabo bantu ahubwo n’ikibazo cy’umutekano mu Karere aho ingabo z’u Burundi zibifitemo uruhare, aho zifatanya n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingabo z’Abajenosideri kugira ngo bahungabanye umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo, bibasire Abanyamulenge n’Abatutsi b’Abanye Congo kandi banabangamira umutekano w’u Rwanda.”

U Rwanda n’u Burundi mu murongo utandukanye ku kibazo cya DRC

Perezida Ndayishimiye yabwiye BBC ko ikibazo cya DRC gifitanye isano n’ubutunzi bw’amabuye y’agaciro, ashinja ibyo yise ‘imbaraga zo hanze’ gukomeza intambara kugira ngo zikomeze gukoresha umutungo w’icyo gihugu.

Yavuze kandi ko ikibazo hagati y’u Rwanda na RDC gishobora gukemurwa hatabayeho gukomeza kwica abaturage.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ariko, ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC gifitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano warwo, by’umwihariko FDLR.

Nduhungirehe yavuze ko ingabo z’u Burundi ziri mu bikorwa bya gisirikare muri DRC, akemeza ko Bujumbura ikorana n’izo ngabo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro, ibyo avuga ko bibangamira umutekano w’u Rwanda n’Akarere muri rusange.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *