Ese Ubwenge Buhangano Bufasha Abahanzi Cyangwa Burabadindiza?

Umwanditsi wa Taarifa
7 Min Read
Umuziki ni kimwe mu bintu biranga abantu mu mico yabo yose.

Nk’uko bugaragara n’ahandi, ubwenge buhangano bwamaze kugera no mu buhanzi. Mu muziki, busigaye bukora indirimbo mu buryo wakeka ko yakozwe n’umuhanga wabigize umwuga.

Nonese niba ari uko bimeze, ubwo ubuhanzi muri rusange burerekeza he?

Ubwenge buhangano ni ikoranabuhanga rikoresha murandasi mu gufasha abantu gukora amakuru runaka, kuyasesengura, kuyahanga no kugera ku bindi bintu ubusanzwe byari butware abantu igihe n’amafaranga.

Ababuhanze bavuga ko bwaje kunganira umuntu ariko butaje kumusimbura.

Icyakora, ukurikije umuvuduko n’ubushobozi bufite bwo gukora ibintu hafi ya byose, ushobora gukeka ko kera kabaye buzasimbura abantu mu gukora imirimo runaka, niyo bataba bose uko bakabaye!

Ku byerekeye umuziki, hari abahanzi batangiye gukoresha ubwenge buhangano  kandi muri rusange bemeza ko butanga umugati.

Umuhanzi ukoresha ubwenge buhangano mu bikorwa bye witwa Xania Monet mu gihe cyahise yagiranye amasezerano n’ikigo cy’umuziki, bituma hari ababona ko ubwo bwenge buje gukoma mu nkokora imikorere isanzwe y’uruganda rwa muzika.

No mu Rwanda, izi mpinduka zatangiye kugaragara.

Indirimbo ‘Let Me Be’ yakozwe hifashishijwe ubwo bwenge-nk’uko nyirayo Elivin Cena yabitangaje- ni imwe mu zatumye abantu barushaho kwibaza ku ruhare uru rwego rushya rw’ikoranabuhanga ruzagira, by’umwihariko- ku muziki nyarwanda.

Ubwo kandi ni ko ubushobozi bw’ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano ntibusiba kwiyongera no kunozwa!

Bushobora gusesengura umuziki, bukiga amajwi, injyana n’imiterere y’indirimbo, ubundi umuntu akabuha amabwiriza mu magambo cyangwa mu ijwi( babyita prompt) bukamukorera igihangano mu gihe gito.

Ibi byatumye indirimbo zakozwe hifashishijwe ‘ubwo bwenge bukorano’ zitangira kugaragara ku masoko akomeye y’umuziki ndetse hari izageze ku rutonde rw’indirimbo zakunzwe ku rubuga rugurisha imiziki rwitwa Spotify.

Spotify ni uruganda rucururiza indirimbo kuri murandasi rwo muri Sweden rwashinzwe mu mwaka wa 2006 ku bufatanye bwa Daniel Ek na Martin Lorentzon.

Mbere y’uko ubwo bwenge bwamamara mu gukora umuziki, hari ibigo bikomeye by’umuziki byari byagiye mu nkiko kurega abahanze uburyo bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano bita Suno na Udio kubera gukoresha ibihangano by’abahanzi mu gutoza ubwo bwenge gukora umuziki, babikora  nta burenganzira byabiherewe.

Aha byumvikane neza ko ubwenge buhangano bukora ari uko bwabanje gutozwa ibyo bukora.

Niyo mpamvu abahanga muri bwo bagira ibyo bita models wagereranya n’amasomo buhabwa kugira ngo burushaho gutyaza ubwenge bwabwo bityo bukore ibintu binoze.

Ubutaha n’ubona bugukoreye ibintu uko utabishakaga neza neza, ntuzaburenganye kuko butanga icyo ubusabye kandi bufite!

Nyuma y’izo manza, haje kugaragara uburyo bushya bwo gushaka ubufatanye, aho Ikigo cy’Abanyamerika gikora umuziki kitwa Universal Music Group cyagiranye amasezerano na Udio, Warner Music Group ikorana na Udio na Suno naho ikindi nacyo cy’Abanyamerika kitwa Sony Music na cyo kiyagirana na Klay.

Ng’uko uko ubwenge buhangano bwatangiye guhanga umuziki…

Umuhanzi Shemi: ubwenge buhangano buri gutuma abahanzi baba abanebwe

Nubwo hari ababona ko ubwo bwenge ari umufasha utanguha, ku rundi ruhande,, hari ababunenga ko  kuremaza ubwenge bwa muntu, bukanebwa.

Muri bo harimo umuhanzi Shemi, Se na Nyina bamwise Shema Mico Gjibril.

Yabwiye Taarifa Rwanda ko atajya akoresha ubwo bwenge  mu bihangano bye, kuko abona ko bushobora gutuma bamwe mu bahanzi batakaza umwete n’ubuhanga bwo guhanga.

Ati: “Njyewe ubundi ibintu bya AI sinjya mbyemera rwose ndetse mbifata nk’ikintu cyaje kugira abahanzi abanebwe. Njye nkora ibihangano nkanjye ubwanjye rwose.”

Kuri we, ubwenge buhangano bwaje kwica umuziki w’umwimerere.

Ibi byerekana ko hari abahanzi batinya ko koroshya cyane uburyo indirimbo ikorwa bishobora gutuma umurimo usanzwe w’umuhanzi utakaza agaciro.

The Ben abibona ukundi

Ku rundi ruhande, The Ben we abona ko iryo koranabuhanga ryaba ingirakamaro mu kunoza umurimo wakozwe n’umuhanzi.

Kuri we, ntabwo ubwenge ‘buhangano’ busimbura ubwenge ‘karemano.’

Mu kiganiro yagiranye na Royal FM, yavuze ko umuhanzi ashobora kubanza gukora igihangano cye, hanyuma akagisangiza ubwenge buhangano bukamwunganira mu kukinoza.

No mu bushakashatsi, ubwo bwenge bwafasha umuhanzi kubona ingingo yahangaho, yihariye, igendanye n’igihe kandi ihuye n’ibyo abafana be bakunda.

The Ben ati: “AI ni igikoresho cyiza. Iyo ugiye gusohora indirimbo ni byiza ko uyikora neza, warangiza ukayiha ubwenge buhangano hanyuma bukayiguhaho ibindi bitekerezo utari wabonye. Nyuma uhita usubira kuri cya gihangano cyawe ukacyivugurura bundi bushya.”

Shemi na The Ben ntibabona kimwe ibya AI mu muziki.

Ese buzarimbura abahanzi?

Iki ni cyo kibazo gikomeye kiri kuvugwa mu ruganda rw’umuziki.

Ubushobozi bw’ubwenge buhangano burahambaye k’uburyo hari abakeka ko bwazasimbura abanyamwuga runaka.

Bushobora gukora ijwi ry’umuntu, bukandika amagambo, bugakora injyana kandi bukayivanga n’ibice bitandukanye by’indirimbo mu gihe gito.

Aho bitandukaniye n’ibyo umuntu yakoze, ni uko we mu guhanga kwe, ashyiramo amarangamutima, ijwi rye ukumva ko riri kuva mu mvumba zo muhogo we.

Urugero abakurikirana umuziki ukorwa n’ubwenge buhangano bakunze gutanga n’urw’uko umuziki wo mu Kinyarwanda wahimbwe n’Umunyarwanda iyo usubiwemo n’ubwenge buhangano, uhita wumva ko Ikinyarwanda kiwurimo gisa neza n’igikoreshwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Bivuze ko ubwo bwenge buhangano buba butaramenya gutandukanya neza neza indimi z’abantu runaka hashingiwe ku muco wabo n’imiterere y’indimi muzi bavuga.

Urukundo, kubura umuntu, ibyishimo, intimba cyangwa ibihe bikomeye umuntu yanyuzemo ni bimwe mu bituma indirimbo ye igira igisobanuro cyihariye ku bayumva.

Ni nayo mpamvu abahanzi benshi batinya ko ubwenge buhangano bushobora kwigana ibyo bamaze imyaka bubaka, cyane cyane amajwi yabo n’imiterere y’umuziki wabo.

Uburenganzira bwite ku bihangano buracyari ikibazo

Ikindi kibazo gikomeye ni ukumenya niba umuhanzi agomba guhabwa ingurane igihe ijwi cyangwa igihangano bye bikoreshejwe mu gutoza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano cyangwa mu gukora indirimbo nshya.

Ibigo bimwe by’umuziki byatangiye kuvuga ko ubufatanye n’ibigo bikoresha ubwenge buhangano bushobora gutuma abahanzi bahabwa uburyo bushya bwo kubona amafaranga mu gihe ibihangano byabo byaba byakoreshejwe muri iryo koranabuhanga.

Ariko bamwe mu bahagarariye abahanzi baracyasaba ko amasezerano nk’ayo yajya ahagaragara mu buryo burambuye, kugira ngo abahanzi bamenye neza uko ibihangano byabo bizakoreshwa n’icyo bazabyungukiramo.

Mu Rwanda, aho ikoranabuhanga rikomeje kwinjira mu ruganda rw’umuziki, impaka nk’izi zishobora kurushaho kwiyongera mu gihe kiri imbere.

Ni ngombwa ko abakora amategeko batangira gutekereza kuri iyi ngingo kugira ngo itazakurura imanza zizaza ziyongera ku zisanzwe mu Rwanda nazo zitari nke!

Jimmy GATETE(yimenyereza umwuga)

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *