Kuri uyu wa Gatatu i Geneva mu Busuwisi harahurira intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo, zicarane n’abahuza barebere hamwe aho ishyirwa mu bikorwa by’ibyemerejwe i Washington mu mpera za 2025 rigeze.
Abahagarariye Amerika, Qatar, Afurika yunze ubumwe( ihagarariwe na Togo) n’abandi nibo bari bube bakurikiranye iby’ibi biganiro.
Kuwa 4, Ukuboza(12) 2025, i Washington, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa DRC Félix Tshisekedi bashyize umukono ku masezerano y’amahoro n’umutekano mu karere babikorera imbere ya Perezida Donald Trump wa Amerika, igihugu cyakoze ubwo buhuza.
Aya masezerano yari agamije gukemura umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse agatanga inzira y’ubufatanye mu iterambere ry’akarere binyuze mu mishinga ihuriweho.
Icyakora, umusesenguzi wa politiki n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Maître Gasominari Jean Baptiste, avuga ko idindira ry’ishyirwa mu bikorwa ryayo rishamikiye k’ubushake buke bwa politiki bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Yabwiye RBA ati: “Congo irashaka intambara. Ngira ngo ni bya bindi bajya bavuga ngo baraganira hanyuma bakanarwana, rero bahisemo kubikorera rimwe mu rwego rwo kunguka igihe; naho ibyo kuvuga ko bashaka gukemura ikibazo byo ntabwo bihari.”
Gasominari avuga ko nta bushake bwo guhagarika intambara Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifite, kandi ngo Kinshasa ibikora kubera inyungu yise iza politiki, iz’ubucuruzi n’izindi zituma badashaka ko intambara irangira.
FDLR na yo iri mu ngingo zikomeye
Mu ngingo z’amasezerano ya Washington harimo kurandura burundu umutwe wa FDLR ushinjwa kuba urimo bamwe mu bantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Gasominari avuga ko FDLR idakwiye kurebwa ukwayo, ahubwo ko hakwiye kurebwa imikoranire yayo n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo n’inzego za gisirikare cya DRC.
Kuri we, FDLR yanywanye na Wazalendo n’ingabo za DRC, kandi ibyo byakozwe mu myaka myinshi k’uburyo utashobora kubitandukanya.
Avuga ko abo bose bahuje ibitekerezo n’imigirire kuko ibyo bakora baba babitegetswe n’ababayobora i Kinshasa.
Mu mpera za Nyakanga(7) 2026, Leta ya DRC yatangaje ko yumvikanye na FDLR ku gushyira intwaro hasi.
Icyakora, Mpakaniye Emilien na Peter Kubwayo bahoze muri uyu mutwe bavuze ko ibyo byatangajwe n’abategetsi ba DRC ari amacenga agamije guteza urujijo mu batazi uko ibibera yo bigenda.
Gasominari nawe yibajije uko DRC yakuraho FDLR muri iki gihe, kuko hari abayoboke b’uyu mutwe bakorana n’inzego za Leta.
Ati: “Leta ya Congo yabasha ite kurandura FDLR mu gihe bigaragara ko babaye umwe? Ufashe umugati ukawuteka bakakubwira ngo uwuvangure n’amazi, wabishobora?”
Kubwayo Peter ati: “Nonese na bariya bagiye kwiga gutwara drones bazabazana, nonese na Col. Karatika cyangwa Col. Nsengiyumva bazamuzana kandi akora muri FARDC i Kinshasa n’abandi basirikare barimo Col. Rucyahana Jean Baptiste uri i Lubumbashi muri Police.”
Perezida Kagame na we yagarutse ku kibazo
Imikoranire ya Leta ya DRC na FDLR yanagarutsweho na Perezida Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, aho yanenze uburyo amahanga yibanda ku Rwanda mu gihe ikibazo cy’iyi mikoranire kidakemurwa.
Maître Gasominari yavuze ko ibihano bidashobora gukemura ikibazo mu mizi kandi ari ho h’ibanze.
Ati: “Usanga ikibazo kidakemurwa giherewe mu mizi ahubwo bakazana ibihano. Birumvikana rwose ko ibihano biza byiyongera ku bibazo bihari ariko ntibijya bigira icyo bitanga mu gukemura ikibazo kandi n’iyo urebye uburyo bitangwamo, usanga aho guhana umutwe wa FDLR n’abo bakorana, bahana abayirwanya, sinjya numva neza iyo mitekerereze.”
Geneva hitezwe iki?
Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington ni imwe mu ngingo z’ingenzi z’ibiganiro bigiye kubera i Geneva, aho impande bireba zongera kurebera hamwe intambwe imaze guterwa.
Ku bw’abasesenguzi, ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’amasezerano rishobora gutanga umurongo mushya ku mahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Icyakora, basanga hakenewe n’intambwe zifatika ku bibazo bikomeje guteza umutekano muke, by’umwihariko ikibazo cya M23 n’imibanire hagati yayo na DRC.
U Rwanda ruvuga ko umutekano warwo ari ikintu kitagibwaho impaka, ndetse ko DRC n’u Burundi bufatanyije nayo ibyo bagomba kubimenya.
Niba FDLR itarimbuwe, nk’uko abayobozi bakuru b’u Rwanda babivuga, narwo ntiruzakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.
Perezida Paul Kagame yigeze kubwira Jeune Afrique ko atumva ukuntu wabwira umuntu ngo akureho ingamba ze z’ubwirinzi mu gihe uzi neza ko hari icyago kiri hafi ye kimwugarije.
Icyo gihe yaganiraga na François Soudan, umwanditsi mukuru wa Jeune Afrique.

