Ibigo by’Umuryango w’Abibumbye bitanga ubutabazi biraburira ko inkunga zihabwa abaturage ba Sudani zizashira mu byumweru bibiri biri imbere.
Iryo gabanuka rizaterwa n’ibura ry’amafaranga yo kugura ibiribwa n’imiti bigenewe abavanywe mu byabo n’intambara yo muri Sudani yatangiye ku italiki 15, Mata(4) 2023 hagati y’Abajenerali babiri bapfa ubutegetsi.
Kugeza ubu, hafi miliyoni 19.5 z’Abanya-Sudani bafite ikibazo gikomeye cy’ibiribwa bike, mu gihe abantu miliyoni icyenda bavuye mu byabo kubera intambara.
Imibare igaragaza ko iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 51.8.
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) uvuga ko ibikoresho by’ibanze birimo aho abantu bacumbika, isuku n’ibindi bikoresho by’ubutabazi bishobora gutangira kubura mu mpera za Nzeri(9) uyu mwaka.
Umuryango ushinzwe kureba uko abatuye bisi bakwihaza mu biribwa, World Food Programme (WFP), watangaje ko nawe mu bigega byawo by’ibiribwa hasigayemo ‘intica-ntikize’.
Nawo utaka ko amikoro ari make ndetse muri Kamena(6), 2026 watangaje ko ibigega by’ibiribwa byo kugoboka abashonje byerekana ko niba nta mafaranga abonetse yo gukusanya no gutanga ibyo biribwa, Nzeri ya 2026 izasiga mu ndiba z’ibyo bigega hera!
Abatanga impuruza bavuga ko ubu hakenewe Miliyoni $646 kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bikomeze mu mezi atandatu ari imbere.
Intambara ikomeje kongera ubukana bw’ikibazo
Sudan imaze imyaka irenga itatu iri mu ntambara hagati y’Ingabo za Sudan (Sudanese Armed Forces) ziyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan na Rapid Support Forces (RSF) ziyobowe na Gen. Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemedti.

Iyi ntambara yatangiye muri Mata 2023, ituma abantu benshi bahunga, isenya ibikorwa remezo kandi igabanya ubushobozi bwo kugeza imfashanyo mu bice bikomerewe.
Mu bice bya Darfur, Kordofan na Khartoum, imirwano n’umutekano muke bikomeje kubangamira ibikorwa by’ubutabazi.
WFP ivuga ko hafi miliyoni 19.5 z’abantu bari mu kaga ko gutangira kubura ibiribwa, kandi ko niba nta gikozwe mu maguru mashya, iyo nzara izakomera, ikibasira benshi biganjemo abagore n’abana.
Ikibazo cy’imirire na cyo kirakomeye cyane kuko nk’ubu, WFP ivuga ko abana barenga 825,000 bari munsi y’imyaka itanu barya nabi cyane.
ONU isaba inkunga yihutirwa
Umuryango w’Abibumbye urasaba ibihugu n’abaterankunga kongera inkunga y’amafaranga, kurinda abasivili no gufungura inzira zizewe kugira ngo imfashanyo igere ku bayikeneye.
Muri Gicurasi (5) 2026, FAO, WFP na UNICEF byatangaje ko gahunda y’ubutabazi muri Sudan yari imaze kubona hafi 20% gusa by’amafaranga yari akenewe kugeza muri Mata, 2026.
Ibyo byatumye miliyoni z’abantu zitabona imfashanyo ku rugero rukenewe.
Ku rundi ruhande, WFP ivuga ko muri iki gihe ishobora gufasha abantu miliyoni enye gusa, ikemeza ko nabo niba nta gikozwe ngo iyo mfashanyo ikomeze kuboneka, ubwo bushobozi butazaramba.
Bivuze ko ikibazo cy’amikoro gishobora gutuma ikibazo cy’inzara, guhunga n’imirire mibi birushaho gukomera, cyane cyane mu gihe imirwano yaba ikomeje kandi inzira zo kugeza imfashanyo ku baturage ntizibe nyabagendwa.
Hari kandi impungenge ko intambara iri muri Sudani yakototera ibihugu bituranye nayo birimo na Tchad, igihugu muri iyi minsi kigerwa amajanja n’abarwanyi bava muri Mali na Burkina Faso bagamije kwigarurira agace ka Sahel.


