Perezida wa Bénin, Romuald Wadagni, yasuye Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi Bubungabunga Ubutaka (RICA), yerekwa ibikorwa by’ubworozi, ubushakashatsi n’imyigishirize yibanda ku guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije.
Wadagni yasuye iri shuri riherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nzeri(9) 2026, akaba ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rw’akazi arimo mu Rwanda.
Mu ruzinduko rwe, Perezida Wadagni yeretswe inka zororerwa muri RICA, zirimo izitanga amata.
Yasobanuriwe uko zitabwaho kugira ngo zitange umukamo mwiza, ndetse n’uburyo inyama z’inka zo kubagwa zihororerwa zibyibushywa ngo zongererwe agaciro.

Yanamenyeshejwe ibikorwa by’ubushakashatsi n’imyigishirize by’iri shuri, byibanda ku buhinzi bubungabunga ubutaka, ikoranabuhanga no gutegura urubyiruko rushobora guhanga imirimo mu rwego rw’ubuhinzi.
RICA ni ishuri rikuru rihuza amasomo yo mu ishuri, ibikorwa byo mu mirima n’imenyerezamwuga, hagamijwe gutegura abanyeshuri bashobora guhindura ubuhinzi umwuga wunguka kandi urambye.
Ryibanda k’ukubungabunga ubuzima bw’ubutaka, gucunga neza amazi no kugabanya isuri hagamijwe kongera umusaruro w’abahinzi.
U Rwanda rwihaye intego yo kwagura ubuso bukorerwaho ubuhinzi bubungabunga ubutaka, bukava kuri hegitari 1,173 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25 bukagera kuri hegitari zirenga 100,000 mu 2028/29.
Bénin n’igihugu cy’ubuhinzi bw’ipamba kandi buteye imbere.
Ipamba ryihariye 40% by’amafaranga yinjira mu gihugu avuye mu byoherezwa hanze na 12% by’umutungo mbumbe w’igihugu ndetse 60% by’inganda zo muri iki gihugu ziraritunganya.
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW

