Miliyari $12 Zirakenewe Ngo u Rwanda Rwite Neza Ku Bidukikije

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Teddy Mugabo Mpinganzima uyobora ikigega cy’igihugu gishinzwe imishinga yo kwita ku bidukikije, Rwanda Green Fund, avuga ko muri Miliyari $12 zikenewe ngo igihugu kibungabunge neza ibidukikije, hamaze kuboneka Miliyari $ 5.

Mpinganzima yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru ari kumwe na Minisitiri w’ibidukikije Dr Bernadette Arakwiye, cyagarukaga ku ngamba igihugu gifite zo kurwanya imyuka yangiza ikirere.

Hanaganiriwe ku nama zivuga ku bidukikije zizaba mu gihe kiri imbere.

Kubera ko igihugu gihora gihanganye n’ibiza, u Rwanda ruvuga ko rukeneye Miliyari $12 zo gukoresha mu kubaka ubudahangarwa ku biza no kubungabunga ibidukikije muri rusange.

Ati: “Tumaze gukusanya miliyari $5 zo gushyira muri iyo mishinga, ubu turi gushaka andi angana na Miliyari $7.”

Ayo mafaranga agomba kuba yabonetse bitarenze umwaka wa 2035, Mpinganzima Teddy Mugabo akemeza ko hagomba gutekerezwa ahantu hanyuranye ayo mafaranga yazava.

Ashingiye ku miterere y’uko ibintu biri kugenda ku isi ya none, yemeza ko igihugu gikwiye gutereza hakiri kare uko ayo mafaranga yazaboneka.

N’ubwo u Rwanda Green Fund izakomeza gukorana n’abaterankunga, umuyobozi wayo avuga ko hazarebwa uko bakorana n’abashoramari bo mu Rwanda binyuze no mu mpapuro mpeshwamwenda.

Ubukungu bubungabunga ibidukikije bukora bute?

Ubukungu bubungabunga ibidukikije ni uburyo bwo guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo, ariko hatangijwe cyane ibidukikije kandi hagakoreshwa neza umutungo kamere ifite.

Mu buryo bworoshye, ni ubukungu butangiza cyane isi n’ibiyituye.

Ingufu zisubira: bumwe mu buryo bwiza bwo kubugeraho ni ugukoresha ingufu zisubira zirimo izuba, umuyaga n’amazi aho gukoresha cyane ibicanwa bituma imyuka ihumana.

Kubungabunga amashyamba: gukoresha umutungo w’amashyamba mu buryo burambye no kongera gutera ibiti.

Ibimera bigira uruhare runini mu kugabanya ubwinshi n’ubukana bw’imyuka ituma ikirere gishyuha, igatuma imikerere cyahoranye ihindagurika.

Iyo amashyamba abungabunzwe afasha kurinda ibyo.

Gutunganya imyanda: Kubera ko abantu bakenera byinshi, ibibisagutseho, bihinduka imyanda.

Ni ngombwa ko iyo myanda icungwa neza, hakirindwa ko iba myinshi kandi ihari ikanagurwa

Hari unagurwamo pulastiki, impapuro, ibyuma n’ibindi.

Ubwikorezi busukuye: gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi, amagare na moto mu bwikorezi rusange bigirira akamaro ubucuruzi n’ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Ubuhinzi bukoresha neza ubutaka n’amazi: Ubuhinzi butangiza ubutaka n’amazi kandi bukongera umusaruro nibwo bwungura ibihugu bikihaza mu biribwa hatabayeho kwaya amazi, ubutaka, ifumbire n’imbuto.

Inganda zisukuye: Inganda nazo zigomba kuba zikora neza, zidakenera ingufu nyinshi kandi imyanda zisohora ikagabanyirizwa ubukana bw’ibinyabutabire.

Ntigomba kandi kugira aho ihurira n’abaturage, amasoko y’amazi cyangwa amazi atemba cyangwa adatemba.

Ibi kandi u Rwanda rugerageza kubigeraho binyuze muri politiki z’ibidukikije zigamije gufasha ubukungu kuzamuka budahungabanyije ‘cyane’ ibidukikije.

Ifoto: Teddy Mugabo Mpinganzima

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *