Hafi Y’Ibirunga Hazashorwa Miliyoni $22 Zo Guhinga Imizabibu No Gukora Divayi

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Imizabibu. Ifoto@Carbeth Plants

Mu gihe gito kiri imbere, mu Ntara y’Amajyaruguru hafi ya Burera, Musanze na Nyabihugu, mu bice bikikije Ibirunga, hazashorwa miliyoni $22 mu guhinga imizabibu.

Hari ibigo by’Abanyamerika bishaka gukora uwo mushinga, kikaba kitwa VINMUSA Vineyard Estate.

Iby’uyu mushinga byagarutsweho mu musaruro uherutse guhuza Jean-Guy Afrika uyobora RDB n’abayobozi ba kiriya kigo.

Imizabibu ya mbere yatewe mu mirenge ya Kinigi na Nyange, mu Karere ka Musanze kandi iyi mishinga izubakwa muri Kinigi, ku Kiyaga cya Burera no ku musozi wa Karisimbi.

Aha hantu hatoranyijwe hagamijwe mu rwego rwo kugerageza uko ubutumburuke, ubutaka bw’ibirunga n’ikirere bitandukanye bwagira uruhare mu bwiza n’uburyohe bya divayi.

Ku musozi wa Karisimbi, ahari ubutumburuke bwa metero hafi 2,700, hateganyijwe guhingwa imizabibu ikorwamo divayi nziza, hakazahingwa  imirima y’imizabibu iri ahantu harehare kurusha indi yose iri muri Afurika.

Miliyari 14.7 zizakoreshwa mu cyiciro cya mbere

Iri shoramari ryose rizakoreshwa mu buhinzi bwa hegitari 22 z’imizabibu, uruganda rwa divayi, inzu icyenda zo kwakiramo abashyitsi, ibyumba bitatu, ahakirirwa abantu n’ahakorerwa igenzura ry’uburyohe bwa divayi.

Icyiciro cya mbere kizibanda mu Kinigi, aho hateganyijwe gukoreshwa miliyari Frw  14.7.

Abashoramari bavuga ko imizabibu izatangira gusarurwa nyuma y’imyaka itatu.

Umushinga uteganya kuzajya ukora amacupa ya divayi agera ku 90,000 buri mwaka, uwo mubare ukaza waragezweho mu gihe izi nganda zizaba zikora ku kigero cyazo cyuzuye.

Akazi ku baturage

Hari aho batangiye gutunganya imirima.

Ikigo VINMUSA cyatangiye gutanga akazi ku baturage bo mu turere twa Musanze na Burera, aho abarenga 30 bamaze gukorana na yo mu gutegura ubutaka no gutera imizabibu.

Umushinga kandi urimo gukorana n’amakoperative y’abagore mu buhinzi, ndetse uri gushaka ubufatanye mu mahugurwa y’ubuhinzi bw’imizabibu n’ubukorikori mu bya divayi.

Abashoramari bavuga ko ibikorwa byabo bizatanga akazi mu buhinzi, mu gukora divayi, kwakira ba mukerarugendo n’izindi serivisi.

U Rwanda rusanzwe rutumiza hanze imizabibu myinshi, aho hagati ya 2017 na 2020 rwatumije hafi toni 4,000 zifite agaciro ka miliyari Frw  8.4, bityo izi nganda zikazafasha mu kubika ayo mafaranga yasohokaga mu kigega cy’igihugu.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *