Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Wadagni yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026, mu ruzinduko rwa mbere agiriye muri iki gihugu kuva yajya ku buyobozi muri Gicurasi uyu mwaka.
Ubwo yageraga muri Village Urugwiro, Perezida Wadagni n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe bakiriwe n’akarasisi k’icyubahiro.
Nyuma yaho, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Kagame.
Uru ruzinduko rugamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Bénin, ndetse no kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye.
Wadagni azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Mu bikorwa biteganyijwe kuri Perezida wa Bénin harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi.
Biteganyijwe ko azunamira akanaha icyubahiro inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishyinguye muri uru Rwibutso.
Muri uru ruzinduko kandi hateganyijwe ibiganiro bigamije gutsimbataza umubano w’ibihugu byombi, ndetse n’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Bénin bikomeje gushaka uburyo bwo guteza imbere ubufatanye bwabyo, binyuze mu biganiro bya politiki, ubukungu n’indi mishinga ihuriweho.
Bénin yahoze yitwa Dahomey, ni igihugu giherereye muri Afurika y’Uburengerazuba.
Ihana imbibi na Togo mu Burengerazuba, Nigeria mu Burasirazuba, Burkina Faso mu Majyaruguru y’Uburengerazuba na Niger mu Majyaruguru y’Uburasirazuba.
Abaturage benshi batuye mu majyepfo, ku nkombe z’ahitwa Right of Benin, igice cya Gulf of Guinea ku nyanja ya Atlantic.
Umurwa mukuru ni Porto-Novo, ariko icyicaro cya Guverinoma kiri muri Cotonou ari na wo mujyi munini kandi w’ubucuruzi.
Iki gihugu Ggfite ubuso bwa 112,622 km².
Mu mwaka wa 2021, abaturage bacyo bageraga hafi kuri miliyoni 13.
Benin ni igihugu gifite ikirere gishyushye, kandi ubukungu bwacyo bushingiye cyane ku buhinzi, cyane cyane ku kohereza mu mahanga amavuta y’imikindo n’ipamba.
Jimmy GATETE
TAARIFA RW

