Mu Karere ka Nyagatare hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abatuye isi (World Population Day) 2026, mu gikorwa cyibanze ku rubyiruko, ubuzima, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Nyagatare ni iya kabiri mu guturwa n’abaturage benshi nyuma ya Gasabo.
Akarere gatuwe n’abaturage benshi mu Rwanda ni Akarere ka Gasabo ituwe n’abaturage 879,505, Nyagatare igaturwa n’abaturage 653,861, Gatsibo ni 551,164, Bugesera bakaba 551,103 n’aho Rubavu ikagira abaturage 546,683.
Akarere ka Nyagatare kandi kari mu turimo urubyiruko rwinshi kandi abenshi muri bo bagaragayeho gukoresha ibiyobyabwenge byinshi n’ubwandu bwa SIDA bitari buke.
Imibare ivugwa aha ni iy’Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022, ryakozwe n’Ikigo NISR gikora ibarurishamibare.
Kwizihiza umunsi Mpuzamahanga W’Abatuye Isi Ni cyabimburiwe n’imurikabikorwa ry’imishinga n’ibikorwa bigamijwe kongera ubushobozi bw’urubyiruko.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Parfait Ishungure, yasabye urubyiruko rwo muri aka Karere kutarera amaboko.
Arwibutsa ko gukoresha imbaraga n’ubumenyi rufite mu kwihangira imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ari byo bizahaza ibyo rwifuza ngo rutere imbere.
Ishungure yibukije urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge ‘z’ibyuma’.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yagaragaje ko guteza imbere urubyiruko, kurengera ubuzima no kubaka umuryango ushoboye ari ingenzi mu iterambere rirambye n’ejo hazaza h’igihugu.
Muri uyu muhango kandi hatanzwe ubutumwa ku buzima bwo mu mutwe, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, inda ziterwa abangavu ndetse n’indwara zitandura.
Byari mu rwego rwo gukangurira urubyiruko gufata ibyemezo birengera ubuzima n’ahazaza habo.
Ifoto@Kigali Today

