Menya Imigambi Ya RDB Kugeza Mu 2030

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwashyizeho gahunda y’imyaka itanu yatangiye mu mu 2025 kuzageza mu 2030, igamije kongera ishoramari ry’abikorera, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga no guhanga imirimo mishya.

Uru rwego ruvuga ko bizahyigikira intego z’Ingamba ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).

Iyi gahunda yiswe ‘RDB Five-Year Strategic Plan 2025–2030’, ishingiye ku nkingi eshatu z’ingenzi, aho RDB igamije guhindura imikorere yayo ikava ku gufasha abashoramari gusa, ikagira uruhare rufatika mu guteza imbere inzego z’ubukungu zifite amahirwe menshi yo gukura.

Muri gahunda yayo, RDB yihaye intego yo gufasha u Rwanda kugera ku ishoramari ry’abikorera rifite agaciro ka miliyari $ 4.6, ibyoherezwa mu mahanga bikagera kuri miliyari $ 7.3, ndetse n’amafaranga ava mu bukerarugendo akagera kuri miliyari $1.1 mu 2029.

Hanateganyijwe kandi ko hazaremwa nibura imirimo mishya miliyoni 1.25.

RDB igiye kwibanda ku nzego umunani z’ubukungu

Inkingi ya mbere y’iyi gahunda, yiswe Proactive Sector Growth, izibanda k’uguteza imbere inzego z’ubukungu zifite ubushobozi bwo gukurura ishoramari, kongera ibyoherezwa mu mahanga no guhanga imirimo.

RDB yahisemo inzego umunani zizibandwaho, zirimo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imyambaro, gutwara abantu n’ibintu, ibijyanye n’ubuzima n’ubumenyi bw’ubuzima, serivisi z’ikoranabuhanga ndetse na serivisi z’imari.

Muri izo nzego, RDB inateganya kureshya nibura miliyari $3 z’ishoramari ry’abikorera mu 2029.

Hazanibandwa ku kongera ubushobozi bw’ibigo bisanzwe bikorera mu Rwanda no guteza imbere ibigo bishya bifite amahirwe yo kugera ku masoko yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, RDB izafasha ibigo kunoza ubuziranenge bw’ibicuruzwa, ibirango, imiterere yabyo n’uburyo bigera ku masoko.

Iyi gahunda izibanda kandi ku guteza imbere imikoranire hagati y’inganda, abatanga ibikoresho n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi, kugira ngo ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda birusheho kugira agaciro.

RDB irateganya ko nibura miliyari $4.3 azava mu byoherezwa mu mahanga mu 2029 akazaturuka mu nzego zatoranyijwe.

Korohereza abashoramari gukorera mu Rwanda

Inkingi ya kabiri yiswe Enabling Business Environment, igamije kunoza uburyo abashoramari batangira ndetse bagateza imbere ibikorwa byabo mu Rwanda.

Muri iyi gahunda, RDB izakorana n’inzego za Leta mu kuvugurura amategeko na politiki zishobora kubangamira ishoramari, koroshya inzira zo kubona impushya no kunoza serivisi zihabwa ibigo.

Uru rwego kandi ruzashyira imbaraga mu guteza imbere urubuga rwa One Stop Centre, ruzafasha abashoramari kubonera ahantu hamwe serivisi zitandukanye no kongera ubufasha bahabwa nyuma yo gutangira ibikorwa.

Intego ni ukugabanya inzitizi z’imikorere no gutuma abashoramari babona serivisi mu buryo bwihuse kandi busobanutse.

Igiye kuvugurura imikorere yayo

Inkingi ya gatatu yiswe Institutional Excellence, izibanda ku kongera ubushobozi bw’abakozi, gukoresha ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana umusaruro w’ibikorwa.

RDB iteganya gukurura abakozi bafite ubumenyi bukenewe mu myanya ingana na 90% y’ingenzi, kugera ku kigero nibura cya 80% cy’abakozi no gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo yose y’ibanze y’ikigo.

Hazashyirwaho kandi uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha gukurikirana imikorere y’amashami atandukanye no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru agezweho.

RDB ivuga ko iyi gahunda izafasha u Rwanda kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, kongera ubushobozi bwo guhangana ku masoko mpuzamahanga no gushyigikira intego z’iterambere ry’igihugu.

Ifoto@Jean-Guy Afrika, uyobora RDB

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *