Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, kuri uyu wa 17 Nzeri(9) 2026, zavuye bagororwa bo mu Igororero rya Bossembele, 90 muri bo barasuzumwa, abandi benshi baravurwa.
Abasirikare bagize RWABATT-2, bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu kiri mu Majyaruguru ya DRC nibo batanze ubwo buvuzi.
Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kumenya Gusoma no Kwandika, hanagaragazwa uruhare rw’uburezi mu gufasha abagororwa kwitegura kuzasubira mu buzima busanzwe nyuma yo kurangiza ibihano.
Abayobozi b’inzego zitandukanye muri Bossembele bitabiriye iki gikorwa, barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Bossembele, Semungubo Aristide, Umuyobozi w’Igororero rya Bossembele, Franklin, Umuyobozi w’Ingabo za Centrafrique muri aka gace Major Yavalas, abahagarariye Gendarmérie na Polisi, Umushinjacyaha Mukuru wa Bossembele ndetse n’uhagarariye MINUSCA, Leïla Ben Othman nkuko urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo rubyemeza.
RWABATT-2 yari ihagarariwe n’Umuyobozi wa Batayo, Colonel Laurent Kalisa Munana.
Umuyobozi w’Umujyi wa Bossembele, Semungubo Aristide, yashimiye RWABATT-2 ku ruhare yagize mu gufasha abagororwa kubona ubuvuzi ndetse no mu guteza imbere imikoranire n’abaturage.
Yavuze ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’ubwitange bw’abasirikare b’u Rwanda mu gushyigikira imibereho myiza y’abaturage no kubaka ubufatanye n’inzego z’ibanze z’aho zikorera.
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza ko ibikorwa by’ubutabazi n’ubuvuzi bishobora kuba kimwe mu bikorwa abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bakoresha mu gufasha abaturage no kubaka icyizere hagati yabo n’inzego zitandukanye.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye koherezwa mu butumwa muri kiriya gihugu muri Mutarama 2014, zikaba ari zimwe mu zigize ubutumwa bw’amahoro bwa UN buzwi ku izina rya MINUSCA.
Ku ntangiriro, u Rwanda rwoherejeyo abasirikare bagera kuri 850 binyuze mu butumwa bwari buyobowe na Afurika yunze Ubumwe.
Kuva ubwo, u Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereza umubare munini w’abasirikare n’abapolisi muri MINUSCA, bakagenda bafite inshingano zo kurinda abasivili no kubungabunga amahoro n’umutekano.
Mu kwezi k’Ukuboza(12) 2020, mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, u Rwanda rwohereje izindi ngabo biturutse ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, kugira ngo zifashe mu kurwanya inyeshyamba zashakaga kuyahungabanya, kurinda imishinga y’ubuhinzi n’ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Uko byagenze ngo u Rwanda rujye bwa mbere muri Centrafrique

Mbere y’uko u Rwanda rujya muri Repubulika ya Centrafrique, muri iki gihugu hari ubwicanyi bushingiye ku madini no ku moko hagati y’imitwe yari ihanganiye ubutegetsi ya Seleka na Anti-balaka.
Iyo mitwe yitwaje intwaro yari yarayogoje iki gihugu hagati ya 2013 na 2014 ndetse hari aho bamwe mu bayigize bicaga abantu bakabarya, abandi bakabatwikira mu mihanda.
- Seleka ni iki?
Seleka yari ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryashinzwe mu mpera za 2012, rigizwe ahanini n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida François Bozizé.
Ryari riyobowe na Michel Djotodia.
Muri Werurwe 2013, ryafashe umurwa mukuru Bangui, bituma François Bozizé ahunga igihugu.
Michel Djotodia yabaye Perezida wa Centrafrique.
Nyuma yaho, Seleka yabaye nk’isheshwe ariko bamwe mu barwanyi bayo bakomeza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
- Anti-balaka ni iki?
Anti-balaka yo yari ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryatangiye gukomera mu mwaka wa 2013, rigizwe ahanini n’abarwanyi barwanyaga Seleka.
Ryari itsinda rifitanye isano n’abaturage benshi b’Abakirisitu, ariko ntiryari rihagarariye Abakirisitu bose.
Ryibasiye abarwanyi ba Seleka ndetse n’abaturage b’Abayisilamu bakekwagaho kubashyigikira.
Bamwe mu barwanyi baryo bakoze ubwicanyi n’ibindi byaha bikomeye.
- Kuki barwanaga?
Impamvu nyamukuru yari iyo kurwanira ubutegetsi: Seleka yashakaga gukuraho Perezida François Bozizé.
Hari kandi amakimbirane ya politiki ashingiye ahanini mu guhatanira kugira ububasha ku mutungo kamera iki gihugu gikungahayeho wiganjemo amabuye y’agaciro.
Muri ibyo byose, hajemo kandi n’amakimbirane ashingiye ku madini, Abakirisitu bicana n’Abasilamu bitewe ahanini no guhuza amoko n’amadini no kurushaho ubugabo mu butegetsi no mu bukungu bw’igihugu.
Amacakubiri y’amadini: Intambara yaje gufata isura y’amakimbirane hagati y’Abayisilamu n’Abakirisitu, nubwo intandaro yayo yari irimo ibibazo bya politiki n’ubutegetsi.
Ubukana bw’ubwicanyi bwaje gutuma amahanga atabara cyane cyane ko hari abavugaga ko bifite isura ya Jenoside.
Mu bitabajwe, harimo n’u Rwanda, rwohereza abasirikare barwo ngo basubize ibintu ku murongo kandi byarakunze.
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW

