Ubuyapani bwaciye agahigo mu kugira abaturage barenze 100,000 barengeje imyaka 100, ubu hakaba ari 107.677.
Minisiteri y’Ubuzima, Umurimo n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri iki gihugu yatangaje ko uyu mubare wiyongereye ku nshuro ya 56 yikurikiranya, aho wiyongereyeho hafi abantu 8,000 ugereranyije n’umwaka wabanje.
Nk’uko bimeze n’ahandi henshi ku isi, abagore ni bo benshi baramba kuko bangana na 88% by’abaturage bose bagejeje ku myaka 100, bangana n’abantu 94.298.
Abashakashatsi bavuga ko kuramba kw’Abayapani bishobora kuba bifitanye isano n’imirire iboneye, umubare muto w’abantu bafite umubyibuho ukabije, isuzuma ry’ubuzima rikorwa ku buryo bwagutse ndetse n’ubuvuzi buboneka ku giciro cyoroheye abaturage.
Minisitiri w’Ubuzima w’Ubuyapani, Kenichiro Ueno, yavuze ko yishimiye ko abantu benshi bakomeje kubaho igihe kirekire kandi bagakomeza gukora ibikorwa bitandukanye.
Ubuyapani bwari busanzwe mu bihugu bifite icyizere cyo kubaho ku baturage bacyo kiri hejuru kurusha ahandi ku isi.
Muri 2024, icyizere cyo kubaho muri iki gihugu cyari imyaka 84, nk’uko imibare ya Banki y’Isi ibigaragaza, mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyari imyaka 79.
Abanyarwanda bo babaho hafi imyaka 70.
Nubwo umubare w’abageze ku myaka 100 ukomeje kwiyongera, Ubuyapani bukomeje guhangana n’igabanuka ry’abaturage n’igipimo gito cy’ubwiyongere bw’abana bavuka.
Abaturage bari mu kigero cyo gukora baragenda bagabanuka, bigashyira igitutu ku mutungo wa Leta no ku serivisi zo kwita ku bageze mu zabukuru.
Ubuyapani kandi bufite bamwe mu bantu bageze mu zabukuru cyane ku isi, barimo Fuyo Kishimoto w’imyaka 114, ukomoka i Kyoto, ndetse na Hikaru Kato w’imyaka 112, ukomoka muri Kumamoto.
Japan Today itangaza ko niba kuramba kw’Abayapani kutagendanye no kubyara, mu mwaka wa 2050, hari abageze mu zabukuru bazaba batakigira benewabo bo kubitaho.

