Léontine Wabaye Uwa Mbere Mu Rwanda Yagiye Kwiga Muri Jordanie

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Yaherekejwe n'abavandimwe be.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Léontine Uwamariya uherutse kuba uwa Mbere mu Rwanda mu barangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye, yuriye indege agiye muri Jordanie kwiga yo.

Nyina Nyirantore Françoise mu kiganiro gito yahaye Taarifa Rwanda muri iki gitondo yagize ati: “ Ni byiza cyane rwose turishimye.”

Kubera ko yari kwa muganga yakira abarwayi kuko asanzwe ari umuforomokazi ku kigo nderabuzima cya Mushaka mu Murenge wa Rwimbogo muri Rusizi, yadusabye ko twamureka agakora akazi.

Ubwo amanota y’abarangije icyiciro rusange mu mwaka w’amashuri ushize yatangazwaga kuwa Kane italiki 20, Kanama(8) 2026 Léontine Uwamariya yatangarijwe hamwe na Musonga Isimbi Olla wiga muri FAWE Girls School ko ari bo bahize abandi mu bakoze ibizamini bya Leta by’icyo cyiciro.

Bombi bagize amanota 98.7 ku ijana.

Léontine Uwamariya yiga ku ishuri ISF Nyamasheke, akaba yari yemerewe kuzajya kwiga muri Rwanda Coding Academy mu Karere ka Nyabihu.

Icyakora, Taarifa Rwanda yamenye ko mbere yo gukora ibizamini bya Leta, yari yarakoze ibindi byasabaga abantu kubona buruse yo kwiga mu bwami bwa Jordania.

Amajonjora yarakozwe kugeza ubwo we n’undi umwe babaye aba mbere bityo batsindira kujya kwiga muri Jordan.

Turacyashakisha amakuru y’ibyo agiye kwiga muri kiriya gihugu gusa yigeze kubwira itangazamakuru ko afite inzozi zo kuzajya akora porogaramu za mudasobwa.

Ahagana saa sita z’ijoro nibwo yuriye indege agana muri Amman mu murwa mukuru wa Jordanie, akaba yajyanye n’undi mwana w’i Kigali.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *