Album Ya Ish Kevin Izigisha Iki Urubyiruko?

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Umuraperi Ish Kevin yashyize hanze album nshya yise “Trapish III: Win some, lose some”, igizwe n’indirimbo 10.

Yari itegerejwe na benshi ba Hip hop, ikaba yasohotse kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri(9) 2026.

Mbere yo kuyimurika, mu ijoro ryo ku wa Kane yayumvishije abakunzi be, mu birori byabereye ku Kimihurura.

Album “Trapish III: Win some, lose some” iriho abahanzi Kenny Sol, Ririmba, OG2Tone, Logan Joe, Pro Zed, Buruklyn Boyz, Bibiboi na Njerae wo muri Kenya.

Indirimbo ya mbere mu ziyigize yitwa “Abajeune” ifite ubutumwa bw’urubyiruko mu gihe izindi nka “Aura,” “Loved & Hated” na “Chat Chat” zishimangira urugendo rwo kwigirira icyizere no gukura mu muziki.

Iriho izindi zibyinitse nka “Question” na “Greatness” mu gihe “Ndabaga,” “Body,” “Best Friend,” “Money” na “Back 2 Back” zitsa ku rukundo, ubwigenge n’intego z’ahazaza ha Ish Kevin.

Uyu muraperi yavuze ko umusaruro wa album ye nshya wavuye mu kudacika intege no kwiyemeza kugera kubyo avuga ko yagezeho mu muziki.

Ati :“Iyi album ishimangira intsinzi, inzira ikomeye nanyuzemo n’amasomo yavuyemo, abantu bahagararanye nanjye ndetse n’icyerekezo cyatumye nkomeza kudacika intege.”

Yasobanuye ko iyi album ari igisobanuro cy’uko urugendo rugana ku ntsinzi rubamo ibizazane ariko bivamo amasomo yo kudacogora no kugera aheza kurushaho.

“Trapish III: Win some, lose some” ni album ya kabiri Ish Kevin yasohoye nyuma ya “Trapish II” yasohoye mu 2022.

Ni umushinga yakozeho ashaka kwerekana aho ageze mu gukora Hip hop igezweho ndetse itanga ubutumwa bwuzuye bushingiye ku buzima abantu banyuramo.

Umuraperi Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bakora Injyana ya Trap na Drill Music, ari na zo zazamuye izina rye.

Kubera umwihariko we, yahaye imiririmbire ye inyito ya ‘Trappish Music’.

Ish Kevin akorana na Sosiyete ifasha abanyamuziki ya Universal Music Group, Ishami rya East Africa, kuva muri Nzeri(9) 2025.

Bafitanye amasezerano arimo ayo kumukorera indirimbo ndetse no kumufasha kuzigurisha.

Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bakora Injyana ya Hip hop bagezweho mu Rwanda.

Yavukiye i Nyamirambo Kuryanyuma.

Yize amateka, Ubumenyi bw’Isi ndetse n’Ubukungu mu mashuri yisumbuye.

Inzira ye mu muziki yayitangiye neza mu 2017 ubwo yinjiraga muri studio, agakora indirimbo yitwa ‘Rob the bank’ yahuriyemo na White Monkey, yatumye atangira kumvikana mu matwi y’abakunda Rap.

Yabanje gukora umuziki abinyujije muri Sosiyete yashinze ya Trapish Music, mbere y’uko yinjira mu mikoranire na Universal Music Group.

Usibye umuziki, Ish Kevin yatangiye n’ibyo gusiganwa mu modoka, umwuga akora afatanyije n’umuvandimwe we.

Ifoto:Ish Kevin

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *