U Rwanda Muri 1/4 Mu Gikombe cy’Afurika Cya Volley

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo muri Volleyball, yageze muri 1/4 cy’igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Gambia amaseti 3-0.

Uwo mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19 Nzeri(9) ubera muri Tunisia ahari kubera imikino y’igikombe cy’Afurika cya Volleyball.

Nyuma yo kugera muri 1/4, ikipe y’igihugu y’u Rwanda, izahura n’iya Tunisia ari nayo yakiriye iri rushanwa.

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba na kapiteni wayo “Dusenge Wicklif” yongeye kurangiza umukino ari we mukinnyi watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 22 .

Amaze kuzuza amanota 82 mu irushanwa aho ayoboye abamaze gutsinda amanota menshi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *