Umuyobozi mu by’umutekano muri Iran, Mohsen Rezaei, yabwiye Al Jazeera ko Iran yashyikirije Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibinyujijwe muri Qatar nk’umuhuza, ibisabwa kugira ngo intambara ihagarare.
Iran ubu itegereje igisubizo cya Perezida wa Amerika, Donald Trump.
Mu byo Iran isaba harimo guhagarika ibitero ku mpande zose z’intambara, kurekura umutungo w’amafaranga wa Iran wafunzwe ndetse no gukuraho kugota inkombe z’amazi ngo hatagira ubwato buhatsika.
Rezaei yavuze ko ibi bisabwa byamaze kugeza kuri Amerika binyuze muri Qatar, kandi ko Iran itegereje igisubizo cya Trump.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, n’uwo muri Pakistan, Ishaq Dar, baganiriye kuri telefoni, bashimangira ko ari ngombwa ko ingufu n’amashanyarazi bikomeza gutangwa nta nkomyi, ndetse ko ubwato bugomba kubona inzira zitekanye zo kugenda mu nyanja.
Imirwano irakomeje muri Yemen
Hagati aho muri Yemen, imirwano hagati y’umutwe w’Abahouthi n’ingabo za Leta yemewe n’amahanga kandi ishyigikiwe na Saudi Arabia yarushijeho gukomera.
Imirwano yatangajwe cyane cyane mu Burasirazuba bwa Marib no mu nkengero za Taiz, kandi bivugwa ko abo ba Houthis bafashwa na Iran.
Iran ipfa na Arabia Saoudite byinshi birimo n’ibyerekezo by’imyemerere binyuranye, bamwe bakaba bakomeye muri Isilamu y’Abashiya n’iy’Abasuni.
Iran ishinja Amerika guhinduka kubyo bemeranyijweho
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baqaei, yashinje ubuyobozi bwa Trump, avuga ko ibyo Amerika ishinja Iran nta shingiro bifite.
Mu butumwa yashyize kuri X, Baqaei yavuze ko urutonde rw’ibirego Amerika ishinja Iran ari “guhunga ukuri”, anifashisha umurongo wo muri Bibiliya wo mu Migani 28:1 ugira uti: “Umubi arahunga nta muntu umwirukankana.”
Rezaei avuga no ku ntambara hagati ya Saudi Arabia n’Abahouthi
Mu kiganiro cyihariye na Al Jazeera, Rezaei yongeye gusobanura ibyo Iran isaba kugira ngo intambara irangire.
Yavuze ko ibyo Iran isaba ari “guhagarika intambara ku mpande zose, kurekura umutungo wafunzwe no guhagarika igota ry’amazi.”
Yongeyeho ko Iran yifuza kandi ko intambara hagati ya Saudi Arabia n’Abahouthi bo muri Yemen irangira, avuga ko yizera ko n’Abahouthi bashaka kumvikana na Saudi Arabia.
Ifoto:Abbas Araghchi

