Mozambique: Hafunguwe Ishuri Ry’Ikinyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Abanyarwanda batuye muri Mozambique batashye ishuri ryiswe Urumuri ryo kuzigisha abana babo bahaba kumenya ururimi rwabo gakondo.

Ryafunguwe ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, mu muhango wabereye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique.

Witabiriwe n’abayobozi ba Ambasade, abayobozi b’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique (RCA Mozambique), ababyeyi n’abana biga muri iri shuri.

Umuyobozi w’ishuri, Iyamuremye Jean Damascène, yashimiye ababyeyi bamaze kohereza abana babo kuri iri shuri, asaba n’abandi kubikora kugira ngo abana bavukiye muri Mozambique batazatakaza ururimi n’umuco by’u Rwanda.

Perezida wa Komite y’ababyeyi barerera muri iri shuri, Nsengiyumva François, yavuze ko hari abana batangiye kwiga batazi kuvuga Ikinyarwanda cyangwa bakakivuga nabi, bari kukimenya buhoro buhoro.

Ati: “Hari abana baje batazi Ikinyarwanda na gike, hari n’abandi baje bavuga gike cyane, ariko igihe gito bamaze biga bamaze kumenya byinshi.”

Nsengiyumva yasabye ko ishuri ryahabwa ibindi bikoresho by’imfashanyigisho kugira ngo abaryigamo babona uburezi bufite ireme mu rurimi rw’iwabo.

Ishuri rifite abanyeshuri 54, barimo 17 bafite hagati y’imyaka itanu n’irindwi, mu gihe abandi 37 bafite hagati y’imyaka umunani na 15.

Aba bana bigishwa n’abakorerabushake babiri, bahabwa agahimbazamusyi gatangwa n’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Mozambique.

Abana biga buri wa Gatandatu kuva saa yine za mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Ltd) Donat Ndamage, yashimiye ababyeyi n’abarezi uruhare bagira mu gufasha abana kumenya Ikinyarwanda.

Yavuze ko gahunda yo kwigisha Ikinyarwanda abana b’Abanyarwanda baba mu mahanga ari igitekerezo cya Perezida Paul Kagame, kandi ko hari ibihugu bitandukanye birimo amashuri nk’aya.

Ambasaderi Ndamage yasabye ababyeyi gukomeza gufasha abana mu myigire yabo, cyane cyane mu kubafasha gukora umukoro no kubasobanurira ibyo batumva.

U Rwanda na Mozambique bimaze imyaka icumi bifitanye umubano n’ubufatanye bukomeye bushingiye ku mutekano, ubukungu, n’ubutabera, cyane cyane guhera mu 2021 ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo na polisi gufasha iki gihugu kurwanya iterabwoba.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *