Ububiligi Bwongeye Gutsura Umubano N’u Rwanda Bushingiye Ku Bwubahane

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Bombi batangaje ko ibihugu byombi byongeye gukorana.

Itangazo rihuriwe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda n’Ububiligi rivuga ko ibihugu byombi byasubukuye umubano wabyo wari umaze igihe runaka warahagaze.

Rivuga nubwo isi ya none irimo ubwumvikana buke, ibihugu byombi byiyemeje kongera gukorana,  bikazaganira ku ngingo zikiri imbogamizi mu mubano uhamye hagati ya Kigali na Brussels.

Muri iryo tangazo ryanditse mu Cyongereza, Igifaransa no muri rumwe mu ndimi zikoreshwa mu Bubiligi, haranditse hati:  “Mu gihe isi iri kurangwa n’umwuka w’ubwumvikane buke n’amakimbirane agenda yiyongera, iki ni ikimenyetso gikomeye dutangarije hano i New York, umujyi w’icyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, uhagarariye ubufatanye bw’ibihugu n’ibiganiro bishingiye ku bwumvikane, nubwo ibihugu bishobora kuba bifite ibyo bitandukaniyeho.”

Rivuga ko ibyagezweho ari umusaruro w’ibiganiro byimbitse kandi bitarangwamo uburyarya Minisitiri Prévot w’Ububiligi  yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, bikaba byari ibiganiro byaranzwe n’imbaraga nyinshi ariko bikorwa mu bwubahane.

Maxime Prévot yavuze ko yizeye ko hazashyirwaho gahunda nziza kandi izagirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi, ishingiye kandi ku mubano ukomeye usanzwe hagati yabo.

Hari ahanditse hati: “Twemeranyije ku kamaro ko gukomeza ibiganiro bihoraho, harimo no ku ngingo tukomeje kutumvikanaho, nk’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Icyakora, hananditswemo ko kugarura umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu bidasobanuye kureka ibitekerezo cyangwa imyanzuro buri ruhande rwari rusanganywe.

Bisonanuye ko hashyizweho inzira ihamye yo kuganira kuri izo ngingo kandi Ububiligi bwongeye gushimangira ko buzakomeza guharanira ko DRC yigenga, ntivogerwe.

Yanzuye agira ati: “Turashaka gukoresha ubunararibonye n’ubumenyi dufite ku karere mu gushyigikira uko dushoboye ibikorwa by’ubuhuza. Tuzakomeza kandi gusaba impande zose kubahiriza byimazeyo ibyo ziyemeje mu biganiro n’inzira z’amahoro za Doha na Washington.”

Ku ruhande rwe, Nduhungirehe yanditse kuri X ko yishimiye ko Ububiligi bwongeye gukorana neza n’u Rwanda, ariko avuga ko ikibazo cya FDLR kigomba gushakirwa umuti urambye.

Yunzemo ko Brussels igomba gukorana na Kinshasa kugira ngo ibibazo byatumye AFC/M23 ivuka bikemuke bityo akarere u Rwanda na DRC biherereyemo kongere gutekana.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *